Mu mujyi wa Kinshasa, umuturage ukomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yagabweho igitero gikomeye n’abasivili bamushinja kuba Umunyarwanda, kuko afite “isura isa n’iya Kagame”.

 

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abari bafashe uwo muturage bumvikana bamuhatira kwemera ko ari Umunyarwanda, mu gihe we yumvikana abasubiza ko akomoka muri Kivu y’Amajyaruguru.

 

Bati: “Wowe mugabo uri Umunyarwanda. Uri Umunyarwanda, si byo? Vugisha ukuri.”

Nyuma yo kuvuga ko ari uwo muri Kivu y’Amajyaruguru, uwamubazaga yamuhakanyije agira ati: “Urabeshya, uri Umunyarwanda, urasa na Kagame.”

 

Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko usibye guseserezwa, uwo mugabo yanakubiswe ashinjwa kuba Umunyarwanda winjiriye Congo Kinshasa ndetse no kuba ashobora kuba afitanye isano n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC mu Burasirazuba.

 

N’ubwo atapfuye, ngo yakomeretse bikomeye ndetse kugeza ubu arwariye mu bitaro.

 

Ibi byabaye mu gihe amacakubiri ashingiye ku moko n’imvugo z’urwango zibasira abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bikomeje gufata indi ntera muri RDC, by’umwihariko mu mujyi wa Kinshasa.

 

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye bikomeye iri vangura, asaba Leta ya RDC gushyiraho ingamba zihamye zo kurengera abaturage bose, hatitawe ku moko, inkomoko cyangwa amarangamutima y’ababategeka.

 

Ihohoterwa uriya muturage yakorewe kandi ryamaganwe n’abanye-Congo benshi barimo n’abagaragaje ko baba mu Rwanda, aho bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bitumvikana uko kuba Umunyarwanda bihinduka icyaha muri Congo.

 

Aba kandi bagaragaje ko bitandukanye no mu gihugu cyabo, bo mu Rwanda bishyira bakizana nta muntu n’umwe ubahohoteye.