Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ihangayikishijwe n’ishingwa ry’umutwe w’inyeshyamba wagaragaye mu ntara ya Haut-Katanga yo mu majyepfo ya kiriya gihugu.

 

Mu nama y’Abaminisitiri yabereye i Kinshasa ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe, ubutegetsi bwa Kinshasa bwagaragaje ko hari umutwe w’inyeshyamba umaze iminsi ugaragara muri Katanga, bigakekwa ko waba ufitanye isano na M23 ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa Bakata-Katanga.

 

Leta ya Congo ivuga ko ibikorwa by’uwo mutwe byagaragaye cyane cyane muri Pariki y’Igihugu ya Upemba no mu gace ka Lusinga, ahagabwe igitero mu minsi ishize.

 

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagize ati: “Turi kubona ibimenyetso by’uko hari umutwe w’inyeshyamba uri kugaragara muri Haut-Katanga, ushobora kuba ufitanye isano na M23, ndetse ukaba ufitanye isano n’umutwe wa Bakata-Katanga. Turahamagarira inzego z’umutekano n’abaturage gukomeza kuba maso no gukorana bya hafi kugira ngo hakumirwe icyahungabanya umutekano.”

 

Kinshasa ivuga ko ibyabaye bigaragaza ko hari imitwe y’inyeshyamba cyangwa imitwe yitwara gisirikare iri kugerageza gutegura kugumuka nk’ukwagaragaye mu burasirazuba bwa Congo, aho M23 imaze kwigarurira ibice bimwe na bimwe cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

 

Guverineri w’intara ya Katanga yatangaje ko ingabo zoherejwe guhiga abarwanyi bagabye ibitero no kugarura ituze.

Guverinoma ya Congo yashimangiye ko ari ngombwa gukumira ko uwo mutwe w’inyeshyamba wakomeza kwaguka.

 

Leta ya RDC yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike umutwe witwa Mouvement Debout Katanga pour la libération du Congo (MDKC), utangaje ko wamaze gutangiza intambara mu rwego rwo kubohora intara ya Katanga n’abanye-Congo muri rusange ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Perezida Félix Tshisekedi.

 

Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe, yavuze ko abarwanyi bawo bamaze kwigarurira uduce twa Lusinga na Nkonga two muri Teritwari ya Mitwaba, mu ntara ya Katanga.

 

MDKC ivuga ko ibihe Katanga n’abaturage bayo cyo kimwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri rusange bari kunyuramo birenze urugero rwo kwihanganirwa.

 

Uyu mutwe washinje Perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe ko “bafunze inzira zose z’ibiganiro by’ukuri hagati y’Abanye-Congo, bahitamo gushyiraho igitekerezo kimwe cyonyine cyo guhindura Itegeko Nshinga ryiswe ‘Itegeko ry’abanyamahanga’.”

 

Uriya mutwe wagaragaje ko bitumvikana kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaratumye abanyapolitiki batandukanye barangajwe imbere na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC n’abanyamadini bahunga igihugu, abandi bukabafunga nta mpamvu.

 

MDKC kandi yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba bukomeje kuyobya Isi ku bibazo by’inyongera mu gihugu, ivangura ry’amoko, ruswa, kunanirwa kwa guverinoma, icyenewabo n’icuruzwa ry’ubutunzi bwa Katanga.

 

Yunzemo iti: “Dushingiye kandi ku kuba Isi ikomeje kurebera mu gihe abanye-Congo muri rusange n’abanya-Katanga bavuga Igiswahili bicwa, bakatirwa igihano cy’urupfu ndetse bagahatirwa guhunga igihugu, twebwe abanyamuryango ba MDKC twafashe icyemezo cyo gutangiza intambara y’amasasu, mu rwego rwo kubohora Katanga na Congo igitugu.”

 

Uyu mutwe waboneyeho gusaba ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru n’abasirikare bato ba FARDC ndetse n’abanya-Katanga muri rusange “kwitandukanya na Félix Tshilombo n’ubutegetsi bwe bw’inkoramaraso”, ahubwo bakifatanya na wo “mu rugamba rwo gushyira iherezo ku gitugu”.

 

Wunzemo ko urugamba watangije ruri mu rwego rwo gutera ikirenge cy’abanye-Congo bo mu ntara za Ituri, Mai-Ndombe, Tshopo, Haut-Uele, Bas-Uele, Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bafashe icyemezo cyo kwirwanaho bahangana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.