Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 2 Werurwe, nyuma ya saa sita umusirikare wa FARDC yishwe nyuma yo kwica mugenzi we mu gace ka Mingazi muri Komini ya Mangobo, i Kisangani.

 

Abo basirikare bombi basangiraga byeri ku kabari kari ku muhanda ujya Sotexki. Abatangabuhamya babajijwe bavuze ko havutse impaka hagati yabo hatazwi icyaziteye. Abo basirikare bombi bateranye amagambo bikomeye. Mu guterana amagambo, umwe yarashe undi, ahita amwica.

 

Umwicanyi yahise afata imbunda ya mugenzi we uri hasi, akanga abari aho avuga ko umuntu wese umwegera ahura n’akaga. Mu gihe bari bagitegereje ko abandi basirikare bahagera, abasore baho baramucakiye baramwihanira birangira bamwishe bagenzi be batarahagera.

 

Avugana na ACTUALITE.CD, Umuyobozi wa Komini ya Mangobo yemeje ayo makuru. Abashinzwe umutekano baje kuhagera nyuma batwara imirambo y’abasirikare bombi.