banner

KNC ageze ku baherutse gukorera urukozasoni I Gisenyi ku mucanga avuga akari ku mutima

Si ibanga cyangwa se ikinyoma, ni ibintu bigaragarira buri wese muri iki gihe tugezemo ko urubyiruko umubare munini umaze kugarizwa n’ibiyobyabwenge, byiganjemo amayoga ndetse n’imyitwarire idahwitse ya bamwe na bamwe yiganjemo ubusambanyi n’ubundi bakomora kuri byo. Ibi byose hari icyo abantu babitekerezaho bamwe bakabivuga abandi bakaruca bakarumira.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga mu karere ka Rubavu habaye Kivu fest yabereye I Gisenyi ku mucanga, gusa hari abatarishimiye imyitwarire yagaragaye ku rubyiruko rumwe na rumwe, aho hagaragaye amashusho y’abakoraga imibonano mpuzabitsina, abasinze n’indi myifatire yitwa ko idahwitse ku rubyiruko, yewe hagaragaye n’abarutse izo bagiya banywa.

Kubera ubwinshi bw’abantu bari mu mugi wa Gisenyi, amazu yahindutse ama Lodge ndetse bitewe no kubura aho kurara abari bajyanye ama modoka basanga nta yandi mahitamo bafite uretse kuyararamo. Ababyeyi benshi bumvikanye bavuga ko bahuye n’agahumamunwa, ko ibyabereye hariya bitagakwiye kuba iby’I Rwanda ndetse yewe hari n’abumvikanye batabaza leta ngo igire icyo ibikoraho.

Mu kiganiro ‘Rirarashe’ Kakoza Nkuriza Charles wamenyekanye nka KNC akana n’umuyobozi wa Radio na TV1 aherutse gukora, yagaye cyane imyitwarire y’urubyiruko rwitwara uko rushatse agaragaza ko urubyiruko rwagakwiye kubanza mbere na mbere gusobanukirwa inyungu zo kuba urubyiruko n’uburyo umuntu yakabibyaje amahirwe.

Inkuru Wasoma:  Igihugu Samusure yimukiyemo cyamaze kumenyekana.

Yagize ati “ubu bimariye iki umu jeune w’imyaka 20 urimo guta inkonda muri aka kanya kubera ubusinzi? Icya mbere umuntu agomba kubaza kumva ko urubyiruko ari mu mutwe, buriya urugendo rw’urubyiruko niho amahirwe yose y’umuntu abumbiye, aho urubyiruko rukora ibintu byinshi ariko muri ibyo byinshi akaba ariho rwishakishiriza kugira ngo hazavemo kimwe gifatika kikazamuka.”

KNC yakomeje yitangaho urugero avuga ko yibuka mu myaka ye yak era, yakoze ibintu byinshi ariko akaza kwisanga yabaye umuhanzi, ubuhanzi bukamugeza ku kuba umunyamakuru, ibyo bikaba aribyo byamugejeje kubyo agezeho aka kanya. Yakomeje avuga ko mu gihe cy’urubyiruko, aricyo gihe umuntu ashobora kuba yakora amakosa menshi ashobora no kumuviramo urupfu, ariko iyo agize amahirwe, icyo gihe umuntu akagisobanukirwa, kimubera igihe cy’amahirwe.

KNC yavuze ko ibyo utabigeraho wasinze, utabigeraho ukumbagurika kubera inzoga. KNC yakomeje avuga ko buriya ikintu cya mbere ari ubuzima kuko nutarya ibiryo nk’umuntu, uzarya umuti nk’ibiryo. Yaboneyeho kunenga urubyiruko rwibohoye rurimo gupfira mu tubari, avuga ko yego ufite uburenganzira bwo gusoma icupa, ariko biba bibabaje nyuma naryo iyo rigusomye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved