banner

KNC aravuga amaki? Rayon Sports yatsinze Gasogi United mu mukino ubanza wa Shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United mu mukino wa mbere wa shampiyona 2023-2024, ihita inafata umwanya wa mbere. Ni umukino wabaye kuwa gatanu tariki 18 Kanama 2023 saa moya z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium. Aya makipe yombi yakinnye umukino wari utegerejwe cyane, dore ko hari impamvu nyinshi zatumaga abakunzi b’umupira bitegura uyu mukino.

Wari umukino watangizaga ‘Rwanda Premier League 2023-2024’ ariko kandi amakipe yombi akaba ari amakipe yari yariyubatse cyane kuko Gasogi United yaguze abakinnyi 11 mu gihe Rayon Sports yaguze abakinnyi 12. Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ibonana neza nta gihunga, ariko nanone Gasogi yari ifite imbaraga nyinshi kuburyo yatangiye no kubura ibitego byari hafi kujyamo.

Charles Baare yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa 11, ibi byatumye Gasogi United igira igihunga ariko cyayiteye umuhate ukomeye wo gushaka igitego cyo kwishyura. Icyakora nanone muri iyo nkundura, Rayon Sports nayo yari ifite inyota yo gutsinda ikindi gitego, inabigeraho bidatinze kuko yatsinze icya kabiri cyashyizwemo na Youssef Rharb.

Inkuru Wasoma:  Abantu batandatu bakekwaho gukomeretsa abafana ba APR FC batawe muri yombi na RIB.

Gasogi United ibonye bimeze bityo yatangiye kurindira inyuma ishaka kwirinda ko Rayon Sports yayinyuraho igatsinda ikindi gitego. Gusa mu minota isatira gusoza igice cya mbere. Rayon Sports ntabwo yiburiraga yikozaga imbere y’izamu rya Gasogi United.

Youssef Rharb. Yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 50 kubwo gufata umupira n’amaboko ku bushake, umukino wakomeje kujya mbere ubona amakipe yombi ahanganye cyane, ariko nanone ukabona Rayon Sports ariyo ifite imbaraga nyinshi. Habayemo gusimbuza abakinnyi ku ruhande rwa Rayon Sports, icyakora Gasogi United iza kubona igitego cya mbere ku munota wa 90, nabwo kuri penaliti yatsinzwe na Christian Theodor biturutse ku ikosa ryakozwe na Serumogo Ally arikoreye Rutahizamu wa Gasogi United.

Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports ifite ibitego 2-1 cya Gasogi United, ibyo bituma Rayon Sports ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho n’amanora atatu. SOMA IYI NKURU BIFITANYE ISANO

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved