Kakooza Nkuliza Charles uzwi cyane kuri KNC ni umunyamakuru kuri radio1 na TV1, ndetse akanaba na nyirayo by’akarusho akaba ariwe washinze ikipe ya Gasogi football club, aho akunze kugaragara mu biganiro byinshi kuri iyi television akumvikana no kuri radio cyane cyane mu kiganiro cyitwa Rirarashe.
Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa 29 nyakanga 2022, ubwo we na mugenzi we Mutabaruka Angel basanzwe bakorana iki kiganiro bari bafite umutwe w’ikiganiro witwa “Gushima no kunenga True story”, KNC mu kababaro kenshi yagaragaje uburyo bank ya equity ishyize hasi imikorere ya Company yitwa “iwacu multi vendor” ndetse ikaba iyisenye burundu kubwo kuyambura amafranga yose yayo.
Ubwo yasobanuraga iki kibazo, KNC yavuze ko imikoranire ya equity n’iyi company ya Iwacu multi vendoe, ari uburyo bwo gukoresha API, aho umuntu uguze ibicuruzwa muri iyi company ikoranabuhanga ryayo riba rihuye neza na bank ya Equity kuburyo umuntu yishyura akoresheje ikarita yo muri Equity, bityo amafranga equity yakiriye ikaba igomba kuyaha iyi company mu buryo bavuganye, gusa ngo biza kurangira iyi bank idashaka kwishyura aya mafranga.
Aya makuru kandi yashimangiwe n’umukozi ukora muri iyi company ya Iwacu multi vendor ku murongo wa telephone wavuze ko yitwa Ishema Ramiro wasobanuye avuga ko ikibazo bafitanye na equity ari amafranga yabo babambuye, ati” abo bantu baje kutwirebera kuri office, batubwira ko bafite ubushobozi bwo kuba bakwakira amafranga abacuruzi bacu bacuruje, mu buryo bwa technology, bityo umuntu uzajya ahaha agakoresha ikarita yabo nka visa card na Credit card, noneho amafranga akajya iwabo”.
Yakomeje avuga ati” twaremeye turanumvikana ndetse ditangira gukorana, umuntu araza agashyiramo imibare y’ikarita ye n’umubare w’ibanga, Equity ikatwereka ko amafranga yishyuwe, natwe tukareba neza ko payment koko Equity yayemeje natwe tukohereza ibintu umuguzi yaguze. Ikibazo rero dufite, amafranga yacu ntago bayashyira kuri konti yacu, ndetse hari n’ageraho bakayisubiza kandi ari ayacu, kuburyo baduha n’impamvu zidafatika zituma amafranga batayaduha, ariko tugasanga izo mpamvu twe zitatureba kuko ntaho ziba zihuriye natwe”.
KNC yahise abaza uyu mukozi niba baba baratanze ikibazo cyabo nko kuri BNR, avuga byabaye, ariko hakaba hashize amezi agera hafi kuri kuba atatu kuko BNR yakiriye ikirego cyabo mukwa gatanu nta kintu barababwira. Uyu mukozi wa IWACU yakomeje avuga ko Equity yangije ikanasenya business ya iwacu, ubu ikaba iri kujya hasi. Yanakomeje avuga ko nka company barimo kwiga uburyo iki kibazo cyajya mu rukiko kuko ni ubwambuzi ndetse n’ubujura.
Muri iki kiganiro cyari kiri kuba ako kanya (live) abantu bagikurikiye, byabaye nk’ukojeje agate mu ntozi kuko abakurikiye bahise nabo bavuga ibibazo bafitanye n’iyi bank ya Equity, aho uwitwa Emma Empire yagize ati” ntabwo arimwe gusa natwe Equity yaratuzonze, nk’ubu twohereza amafranga ntagere kuri konti kandi yavuye kuri MOMO, n’ubu twarahebye banze kugira icyo badufasha mutuvuganire”. Undi witwa Dusabimana Fidele yavuze ko nawe iyi bank yamwambuye.
KNC wari warakaye cyane bigaragara ko byamubabaje cyane kubera ubu bwambuzi, yihanangirije Equity ayibwira ko iki kibazo bagikemura mu maguru mashya, kuko ngo nibaramuka badakemuye iki kibazo bizababana bibi cyane, ndetse anakomeza avuga ko aka ari agati Equity yamanitse yicaye ariko kukamanura bishobora kuzabahagurutsa, ndetse kuba iyi company yarandikiye BNR yarashakaga ko iki kibazo gikemuka mu maguru mashya, ariko niyinangira bishobora kuzabagora.