KNC yaburiye perezida wa Rayon Sports kubera ubuhemu avuga ko yamukoreye

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yaburiwe uwa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ko azisubiza ibyishimo yambuwe. Ni mbere y’uko habura iminsi ibiri gusa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igatangira, aho umukino uzabimburira indi ari uwo ikipe ya Gasogi United izakira Rayon Sports kuwa 18 Kanama 2023 saa moya z’umugoroba.

Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Hashize igihe KNC aburira ikipe ya Rayon Sports ababwira ko ibyishimo bagize batsinze APR FC ari iby’umwanya muto, we akazabababaza by’igihe kirekire abatsinda ku mukino wa mbere utangira shampiyona.

Nyuma y’ibyo, KNC yageneye ubutumwa perezida wa Rayon Sports amubwira ko agiye kwisubiza ibyishimo bambuwe ubwo babatsindaga mu mukino uheruka kubahuza bakamutsinda bamwibye. Mu kiganiro Rirarashe akora kuri Radio/Tv1, KNC yagize ati “twebwe twemera ko Rayon Sports mu bihe bishize yatwibye mu buryo butabaho. Icya mbere tugiye kwihorera no kwisubiza ubutabera kandi hishima useka nyuma.”

Inkuru Wasoma:  UEFA Champions League;Manchester United ibifashijwemo nabo yitaga ibivume yitwaye neza bigoranye, Real Madrid na Arsenal nazo zihagararaho

Yakomeje avuga ati “Njyewe, perezida wa Rayon Sports namubonye arimo yishima nkavuga nti ariko urabeshya hari umunsi uzagera nkakwibutsa cya gihe umpohotera mu Bugesera, ukabyina imbyino nagombaga kubyina. Buriya iriya ‘Celebration’ yari iyanjye, warayitije rero nzayisubiza, Ndabisubiramo ndibuka neza mu Bugesera witiza ibyishimo byari ibyanjye wampuguje ukabinshikanuza ukajya mu kibuga ukabyishima.”

Akomeza avuga ati “Urabeshya uzabinsubiza, ndabisubiramo urabeshya muvandimwe Jean Fidele uzabinsubiza. Ngomba kwishima ibyishimo byanjye nkongeraho n’ibyanjye wihaye. Umunsi uzagera ni umusibo ejo n’ejobundi.”

Umukino uherutse guhuza aya makipe yombi, Gasogi United na Rayon Sports ni muri shampiyona yo mu mwaka washize, aho Rayon Sports yatsinze ibitego 2-0 Gasogi United, akaba ariho KNC ahera avuga ko azisubiza ibyishimo yanyazwe kuko avuga ko icyo gihe yibwe n’umusifuzi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved