Amakuru yagiye avugwa impande n’impande mu gihugu ko Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC ari we ugiye kuyobora FERWAFA nyuma y’uko umweyo umaze iminsi urimo kuvuza ubuhuha muri iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru. Ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri uyu wa 21 mata 2023, KNC yarahiye kuri se umubyara avuga ko atagira igitekerezo cyo kuyobora FERWAFA. Uwasigaye ayoboye FERWAFA yavuze kubyo benshi bibaza ku isezera ry’abayobozi ryavugishije benshi
Yasobanuye ko we icyo asabwa ari ukugirira urukundo siporo muri rusange no kuvuga ibitagenda neza igihe byagaragaye, ariko atakwiyamamariza kuyobora FERWAFA. Yongeye no kwibutsa abantu cyane cyane abakurikira imikino ko abeguye yari yarabibasabye kera cyane ariko bakanangira avuga ko rero bafashe icyemezo cya Kigabo.
Ni nyuma y’uko uwari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Muhire Henry ndetse n’uwari umuyobozi mukuru w’imari Iraguha David beguye bakurikiye umuyobozi wabo Mugabo Olivier, komiseri ushinzwe imisifurire, komiseri ushinzwe amarushanwa bose batanze amabaruwa yabo basaba kwegura.