KNC yakubise umuhanzi Christopher hagaragazwa n’igihamya

Mu bitangazamakuru byo mu Rwanda haba ibyandika cyangwa se ama Radio, higeze kuvugwa cyane inkuru y’uburyo Kakoza Charles uzwi nka KNC, umuyobozi wa Radio1 na Tv1 yakubise urushyi umuhanzi Muneza Christopher. Icyo gihe hari mu mpera z’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama mu mwaka wa 2013.

Mu kiganiro umuhanzi Christopher yigeze gutanga nyuma y’ikubitwa rye, yavuze ko icyo gihe Atari azi KNC ahubwo yamusanze aho yari ari amushyiriye Flash, mu kumusuhuza atamureba atungurwa no kumva amukubise urushyi.

Yagize ati “KNC ambabarire nta kintu mpfa na we, ntanubwo nari muzi, ubundi ukuntu byagenze, nari nkiri muri Kina music hari ibibazo twari turi gukemura hano muri UTC. Patrick Nyamitari yari yaragiye muri Tusker project Fame, ntabwo nari ntwaye imodoka yanjye nari ntwaye imodoka ya Clement, arampamagara ambwira ko hari Flash iri mu modoka, Patrick Nyamitari aje kuyifata aho turi UTC, njya mu modoka njya gufata Flash nyishyira Patric Nyamitari.”

Christopher yakomeje avuga ko yagiye agasanga Nyamitari ari kumwe n’umutipe w’umu papa w’inzobe atazi yambaye aga t’shirt k’icyatsi, araza asuhuza uwo mu tipe ariko afite ibintu byinshi cyane byo kubwira Nyamitari uburyo yaririmbye, noneho uwo mu tipe amusuhuza atamureba, ati “Ewane yahise ankubita urushyi ku kaboko, ndibaza nti ese uyu mutipe, ndumirwa tu, akimara kunkubita nahise mubwira nti, hari ukuntu wari kumbwira nkakumva.”

Christopher yakomeje avuga ko ako kanya yababaye ku mubiri we bigaragara, ahubwo KNC amukora mu mutwe amusubiza ko yari kongera akanamukubita. Icyakora icyo gihe KNC akimara kumva amakuru yageze mu itangazamakuru, yahise atumiza inama y’igitaraganya asobanurira itangazamakuru ko atigeze akubita Christopher.

Inkuru Wasoma:  Agaragaje igihe nyacyo ubukwe bwa miss Iradukunda Elsa na Prince kid buzabera n’itariki itangaje miss Elsa yahereweho kuzaburana.

Icyakora nyuma y’aho Christopher yaje kwemera ko inyandiko yandikiranye n’umuntu wamubaza niba koko KNC yaramukubise ari ukuri, arabyemera. Muri iyo nyandiko Christopher yasobanurira uwo baganiraga ko atarwanye na KNC nk’uko byari bimaze kuvugwa mu kiganiro Sunday Night kuri Radio Isango star ahubwo ko yakubiswe.

Christopher yanditse avuga ati “Twararwanye se ko ahubwo yankubise?” icyo gihe Christopher yemereye ikinyamakuru Igihe ko koko ibyo ari we wabyanditse. Icyo gihe yanavuze ko nta bintu byinshi yifuza kuvuga kuri byo, avuga ko ibyo producer Clement yatangarije itangazamakuru bihagije.

Icyo gihe Clement yari yatangaje ko KNC atashakaga ko Christopher amusuhuza yihuta atanamureba, ariko atamusuhuzanyije agasuzuguro. Icyo gihe yanabwiye itangazamakuru ko byari ibintu byoroshye kandi bigahita binarangira kuko Christopher atabikomeje, ariko yatunguwe n’uburyo byakomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru.

Icyo gihe KNC yavuze ko atigeze akubita Christopher, ahubwo yashakaga kumukebura nk’umwana aruta kandi uzwi cyane akamubwira ati “Jya usuhuza umuntu umureba mu maso.”  Patrick Nyamitari wari uri ahabereye ibyo yavuze ko atigeze abona KNC akubita Christopher, ko hari abantu benshi akaza abasuhuza ahubwo nyuma Christopher akaza kugarukana na Clement abwira KNC ati “Umpoye iki” agaragaza ko atishimiye ibyabaye hagati ye na KNC.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved