KNC yatangaje icyatumye ikipe ya Gasogi united yikura mu gikombe cy’amahoro.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko akajagari no kugendera ku marangamutima y’abantu biri mu byatumye ikipe ye yikura mu Gikombe cy’Amahoro. Ku wa Gatatu, tariki 8 Gashyantare 2023, nyuma yo gutombora Rwamagana City mu ijonjora ry’ibanze, mu buryo butunguranye, Gasogi United yatangaje ko itazakina Igikombe cy’Amahoro.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe rigira riti “Kubera impamvu zitaduturutseho, ntituzitabira Igikombe cy’Amahoro 2023.” Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi kuri uyu wa Kane, KNC yatangaje ko amarushanwa akwiriye kugendera ku mategeko aho kuba ku marangamutima y’abantu nk’uko IGIHE babitangaje. Ati “Amarushanwa akwiriye kugendera ku mategeko ayagenga, aho kugendera ku marangamutima y’abantu. FERWAFA yari yatumenyesheje ko tutazakina ijonjora ry’ibanze, babihindura ku munota wa nyuma, ntidukunda akajagari. Nibakurikiza amategeko batumenyesheje, twe twiteguye gukina.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko niba hari amakipe atagomba kunyura mu ijonjora ry’ibanze, ikipe ye yagakwiye kuba irimo kuko yitwaye neza mu bikombe bibiri biheruka, aho yaviriyemo muri ¼. Abajijwe niba yiteguye kwakira ingaruka ikipe ye ishobora gufatirwa kubera iki cyemezo, KNC yavuze ko atumva impamvu yahanwa mu bintu bidakurikije amategeko. Ati “Niba FERWAFA ubwayo itakurikije amategeko urazana amategeko yo kumpana mu bitagenda kubera iki?”

Gasogi United yikuye mu Gikombe cy’Amahoro nyuma ya AS Kigali ifite irushanwa riheruka, na yo yatangaje ko itazibira iri rushanwa. Amategeko avuga ko ikipe iryikuyemo mu ntangiriro ihanishwa gutanga ibihumbi 300 Frw, mu gihe ihanishwa amande y’ibihumbi 500 Frw iyo yaryikuyemo ryaramaze gutangira. Imikino y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe gutangira tariki ya 14 n’iya 15 Gashyantare 2023.

Dore abasitari nyarwanda utari uzi ko bagerageje kwiyahura bikanga kubera indwara ya depression.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved