Mu kiganiro Rirarashe gutambuka kuri radio/Tv1, kuri uyu wa 2 gicurasi 2023 KNC yatangaje ko ikipe ye Gasogi United imaze iminsi itari kwitwara neza bityo hakaba hari abakinnyi azirukana kubwo gutanga amanota no kugurisha imikino. Ni nyuma y’uko iyi kipe imaze iminsi itari kwitwara neza ndetse ikaba yatsinzwe na Marine FC igitego kimwe k’ubusa mu mukino w’umunsi wa 27 wabaye kuwa 30 mata 2023.
Yagize ati “Hanyuma haduka umuco mubi twebwe tudatinya kwamagana.” Yabwiye abakunzi ba Gasogi ko mu gihe gito baraza kumva urutonde rw’abakinnyi baza kwirukanwa kubwo kwishyira mu mwanda wo gutanga amanota no gukora ‘Fixing’ (kugurisha imikino cyangwa kugena uko imikino irangira kandi itaraba). Yanavuze ko kandi ibi ari ibyatumye aba ahagaritse guhemba ikipe ye ngo babanze bikosore.
KNC yabwiye abakinnyi ko igihe bazaba batsinze umukino bazajya bahabwa amafaranga hagati y’ibihumbi 100frw n’ibihumbi 200frw. Yanagarutse ku mikino imwe Gasogi yatsinzwe bikagaragara ko abakinnyi bayo bayigizemo uruhare, ahereye ku mukino wa Etincelle FC, ati “mwarabibonye uburyo umuntu arekura ibitego 4 mu minota 10 kugira ngo agere ku mwanda we.”
Agarutse ky mukino wa Rayon sports KNC yavuze ko bamutera agahinda cyane, aho abantu bamwe bigushaga nk’amashashi bajugunye abandi bakamera nk’abakina komedi batanga ibitego bidasobanutse. Yagarutse ku mukino wa Rutsiro aho umuntu yahigaga undi ngo penalite iboneke, agaruka ku mukino wa Rwamagana aho myugariro yafataga umupira yacunga abakinnyi bagenzi be bazamutse akawucomekamo hagati, ntiyasize n’umukino wa Mukura.
Yakomeje avuga nk’ukora indahiro agira ati “Njyewe Nkuriza Charles,perezida wa Gasogi United, ntabwo nkora nk’abandi bantu runaka, ndababara kandi nkishima, ibyo byarabaye ntumiza abakinnyi n’abatoza ndababwirwa nti”ibyo mukunda ndabibona, ariko mwe ubwanyu muziranye amakuru yanyu, ngiye kubahana kuburyo muzicuza mukavuga muti “dukeneye kwiyunga nawe.” Yavuze ko nyuma y’umukino batsinzwemo na Etincelle ibitego 5-1 hari umukinnyi yasabye abatoza ko batamusubiza mu kibuga ariko bamusubiza ko bafite ikibazo cy’ubuke bw’abakinnyi, kuko hari abari bagiye mu bukwe bwa mugenzi wabo Tresor.
Yanagarutse ku mukinnyi wabwiye bagenzi be ko umuyobozi wabo KNC, yamutumye gutanga ibitego ku ikipe bagiye guhura. Iyi kipe KNC abereye umuyobozi iri ku mwanya wa 7 n’amanota 39, mu mikini 27 imaze gukinwa muri shampiyona.src: Umuryango