Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio/TV1, yatangaje ko haramutse habayeho ihangana ku rubyiniro hagati ya The Ben na Bruce Melodie, nta kabuza yakwirukira ku ruhande rwa Bruce Melodie. KNC asanzwe azwiho kutarya indimi mu kuvuga ibintu uko abyumva, yavuze ko ari umufana ukomeye cyane wa Bruce Melodie.
Ubwo yari mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio na TV1, ubwo bakomozaga ku butumwa minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah aheruka gutanga ubwo yakeburaga abantu bakoresha imbuga nka X na YouTube abasaba kureka guhanganisha The Ben na Bruce Melodie, akavuga ko ikintu cyaba cyiza ari ukubategurira urubyirino bombi, buri umwe akigaragariza abakunzi be.
KNC yavuze ko icyo kintu cyo kubahuriza ku rubyiniro kiramutse kibaye, nta kabuza yahita yirukira ku ruhande rwa Bruce Melodie kuko ari impirimbanyi. Yagize ati “Njyewe reka mbabwire, mu bantu nemera, naba mpaparitse (ashaka kuvuga ko yaba ahashikamye), uriya ni umuhungu wanjye rwose.” KNC yakomeje avuga ko nubwo adakoresha imbuga nkoranyambaga ariko haramutse hateguwe iki gitaramo yakwigaragariza Bruce Melodie mu buryo bukomeye.
Bruce Melodie aherutse gutwara igihembo cy’umuhanzi mwiza wo mu Rwanda mu itangwa ry’ibihembo bya Trace. Abantu benshi cyane cyane abakunzi b’umuziki nyarwanda, bakunda gusaba cyane ko The Ben na Bruce Melodie bahurira ku rubyiniro buri umwe akagaragariza abakunzi be ubuhanga n’ubudasa mu muziki nyarwanda.