KNC yemeye intsinzwi amagambo ashira ivuga

Nyuma y’uko KNC yari yatangaje ko azatsinda Rayon Sports akayandagaza akivura agahinda yagize ubwo yamutsindaga, Rayon Sports yamugaritse ku mukino ufungura shampiyona, birangira yemeye ko yabatsinze bitewe n’amakosa bakoze. Wari umukino ufungura shampiyona 2023-2024 maze Rayon Sports itsinda Gasogi United 2-1.

Uyu mukino wari warabanjiriwe n’amagambo menshi aho KNC perezida wa Gasogi United yari yavuze ko azatsinda Rayon Sports akayambura ubusa. Nyuma y’umukino, KNC yavuze ko atavuga ko abakinnyi be bamutengushye, kuko bafite imikino myinshi bazakina na Rayon Sports irimo.

Yagize ati “Ntabwo uyu munsi abakinnyi badutengushye, ntekereza ko hari byinshi bazakora, bafite byinshi, dufite imikino myinshi Rayon Sports, Tuzakina.” Yakomeje avuga ko batsinzwe kubera ko Rayon Sports yungukiye mu makosa yabo. Ati “Oya, uko biri kose uko yadutsinze yungukiye mu makosa yacu, mu mupira w’amaguru iyo ukoze amakosa barakurasa, ni nk’aho ari ibitego twitangiye ubwacu.”

Inkuru Wasoma:  Howard Webb uyobora abasifuzi mu Bwongereza yavuze ko VAR yibye Man United ku mukino wa West Ham

KNC yavuze ko kandi ntacyo yavuga ku misifurire kuko n’ibyo yavuga yashidikanyijeho atabibonye neza. Rayon Sports na Gasogi United bamaze guhura imikino 10, Rayon Sports imaze gutsindamo imikino 6, banganya itatu mu gihe Gasogi United yatsinzemo umwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved