Knowless na Clement mu byishimo byinshi kubwo kwibaruka umwana wa gatatu.

Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement washinze Kina Music bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo wa gatatu. Ni inkuru Inyarwanda yahamirijwe na Clement aho yemeje ko kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 bibarutse umwana wabo wa gatatu. Uyu muryango wa Clement na Knowless wibarutse umwana wa gatatu uza akurikira abandi babiri barimo uwitwa ’Inzora wavutse 2021 ndetse na Or umukobwa wabo w’imfura’.

Knowless ntakunze gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza ko yitegura kwibaruka nkuko benshi babikora muri iyi minsi kuko ubwo yibarukaga Ubuheta yabwiye Radio Rwanda ko atigeze asangiza abantu amafoto agaragaza ko akuriwe kuko ari amofoto yagumye hagati y’imiryango gusa.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Yago yajyanywe muri RIB n’umukobwa bahoze bakundana yakangishije gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Uretse kandi kuba atanagaragaza amafoto ari mu bihe byo kwitegura kwibaruka na nyuma yaho ntago akunze kugaragaza abana cyane ko kumenya abana be bisaba kuba uri inshuti y’umuryango mugenderana bitandukanye nuko wabasanga ku mbugankoranyambaga z’ababyeyi babo cyane ko bose ari ibyamamare. Knowless na Clement bibarutse umwana wa gatatu nyuma y’imyaka umunani bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabaye ku wa 31 Nyakanga 2016 mu murenge wa Remera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved