Ubushakashatsi bwagaragaje ko gufata umwanzuro wo kogosha umusatsi ku bakobwa n’abagore, ari ikimenyetso simusiga cy’agahinda gakabije baba bafite. Ngo ababikora babifata nko kuba bagiye kugira intangiriro nshya y’ubuzima bwabo, gusa abandi bakabiterwa no kumva bataba bashaka gukomeza kugaragaza uburanga bwabo.
Ubu bushakashatsi bwatanze ingero ku bagore batandukanye n’abagabo babo, ko mu minsi ya mbere ya gatanya hari abahitamo kogosha umusatsi. Mu mwaka wa 2019, umujyanama mu mitekerereze, Rebecca Newman ukorera muri Philadelphia, yatangarije urubuga rwa Based Digital ko kogosha umusatsi ku mukobwa cyangwa umugore aba ari ikimenyetso cy’uko ari guca mu bihe bitamworoheye.
Yagize ati “Iyo turi guca mu gihe cy’impinduka cyane cyane ikibabaje, biroroha ko dufata ibyemezo Bizana impinduka mu marangamutima yacu.” Newman yongeyeho ko mu gushaka guhindura ibyiyumviro ku mukobwa cyangwa umugore igihe ababaye, mu myanzuro afata harimo no kogosha umusatsi we.
Umujyanama mu mitekerereze Christy Beck wo muri state College yo muri Pennyslavia, nawe atangaza ko kogosha umusatsi ku mugore cyangwa umukobwa abifata nko kwiyitaho mu buryo bwe. Agira ati “Ni ikintu wikorera wowe ubwawe kugira ngo wumve unezerewe.”
Ni mu gihe professor Roberto Pani wigisha muri Bologna, avuga ko mu buzima busanzwe umukobwa cyangwa umugore ahindura umusatsi mu buryo butandukanye butewe n’ibihe by’umubabaro cyangwa umunezero ari kunyuramo. Umukobwa cyangwa umugore uhitamo kogosha umusatsi mu gihe afite agahinda gakabije, ashobora kubiterwa no gupfusha uwo yakundaga, gutandukana n’uwo bari mu rukundo cyangwa bashakanye, gutakaza akazi ndetse n’izindi mpamvu zamukururiye agahinda kenshi.
Christy Beck avuga ko umukobwa cyangwa umugore ushobora gufata umwanzuro wo kogosha umusatsi mu gihe afite agahinda kenshi, ashobora no gukora ibindi bikorwa bitandukanye bihindura uko asanzwe agaragara, birimo guhindura imyambarire cyangwa akaba yashyiraho tatuwaje nka bumwe mu buryo yumva bwamugarurira umunezero.