banner

Komvuwayeri wa bisi yishe umugenzi amuziza Ibiceri 30

Muri Kenya, mu muhanda wa Thika, ushinzwe kwishyuza muri bisi (Komvuwayeri) ya kompanyi ya Super Metro, yasunitse umugenzi witwa Gilbert Thuo Kimani, amusohora mu modoka kandi irimo igenda ku muvuduko mwinshi, agwa mu muhanda ahita apfa.

Bivugwa ko intandaro y’urwo rupfu rubabaje, ari ubwumvikane bucyeya bwabayeho hagati ya nyakwigendera Thuo na komvuwayeri w’iyo bisi, kubera kutumvikana ku Mashilingi 30 (330Frw) y’itike gusa.

Gilbert Thuo yahise apfira aho mu muhanda akimara kugwa, ababonye uko byagenze bemeza ko ikibazo cyatangiye ubwo uwo mugenzi yinjiraga muri iyo modoka, yajyaga ahitwa i Kahawa Wendani. Komvuwayeri yamusabye kwishyura Amashilingi ya Kenya 80, ariko Gilbert Thuo we avuga ko afite Amashilingi 50 gusa, maze batangira guterana amagambo akomeye.

Mu gihe intonganya hagati y’uwo mugenzi n’ushinzwe kwishyuza zari zimaze gukomera, kandi bisi na yo ikomeje urugendo ku muvuduko wo hejuru, uwo wishyuza wari wamaze gusagwa n’uburakari bwinshi, ngo yageze ahantu afungura umuryango w’imodoka, maze asunika uwo mugenzi n’imbaraga nyinshi, amuhubura mu modoka yikubita mu muhanda.

Polisi yahise ifata iyo modoka ya Super Metro, raporo y’ibyavuye mu isuzuma rikorwa ku mirambo, ngo yagaragaje ko uwo mugenzi yapfuye azize kuvunika cyane kw’imbavu ze, amaboko ndetse n’amaguru nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya General Kago, naho iyo modoka yateje urupfu rwe, yo yahise ifungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kahawa Wendani.

Umushoferi w’iyo bisi na we yahise afatwa arafungwa, mu gihe uwo ushinzwe kwishyuza, ari na we ukekwaho kugira uruhare rukomeye mu rupfu rw’uwo mugenzi, we yahise atoroka ava aho impanuka yabereye.

Kompanyi ya Super Metro yahakanye ibyo ishinjwa, kuba itita ku mutekano w’abagenzi, kugeza ubwo habaho ikibazo nk’icyo, umugenzi agasohorwa muri bisi bikamuviramo urupfu.

Umwe mu bayobozi b’iyo sosiyete witwa Muturi yavuze ko nyakwigendera, ari we wakoze ikosa akagerageza kuva mu modoka kandi irimo igenda, hanyuma agahita agira isereri ntabone neza aho agana, bikarangira aguye mu muhanda akagongwa n’iyo modoka yari arimo.

Yagize ati,”Iyo aza kuba yasunitswe akajugunywa hanze, ntabwo yari kugongwa n’iyo modoka yari imutwaye, yari kuba yaguye kure y’imodoka”.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!