Koreya ya Ruguru yahishuye ko iri kubaka ubwato bw’intambara bwa mbere buzaba bukoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire, bukazaba bushobora kurasa ibisasu by’ubumara buri munsi y’amazi.
Amafoto yashyizwe hanze ku wa 8 Werurwe 2025 agaragaza ubu bwato bugendera munsi y’amazi buri kubakwa ndetse Perezida Kim Jong Un yarabusuye, ariko nta makuru arambuye ajyanye n’ingano yabwo cyangwa aho buri gukorerwa yigeze ashyirwa hanze.
Koreya ya Ruguru yari imaze igihe ishaka kongera ubwato bw’intambara ikoresha by’umwihariko hagatangira ubukoresha ingufu za nucléaire, hagamijwe guhangana n’ibihugu nka Amerika n’inshuti zayo.
RT yanditse ko iki gihugu kiri mu bifite ubwato bw’intambara bwinshi kuko bubarirwa hagati ya 60 na 90, ariko hakabamo bumwe bwa kera ku buryo bushobora kuba budakora neza, cyangwa bukaba butabasha kurasa ibisasu.
Mu 2023, Koreya ya Ruguru yatangaje ko yasoje ubwato bw’intambara bushobora kurasa ibisasu 10 by’ubumara kandi buri munsi y’amazi.
Icyo gihe Perezida Kim yavuze ko bagomba gukomeza kubaka ubwato bw’intambara harimo n’ubukoresha ingufu za nucléaire bugendera munsi y’amazi.
Mu 2024 iki gihugu cyatangiye kubaka ikigo cya gisirikare cy’ingabo zirwanira mu mazi gishobora kwakira ubwato bwinshi bw’intambara burimo n’ubugomba kuzarangira mu myaka iri imbere.
Impuguke mu kubaka ubwato bw’intambara yo muri Koreya y’Epfo, Keun-sik, yabwiye AP ko ubwato Koreya ya Ruguru iri kubaka bupima toni ziri hagati ya 6000 na 7000, bukaba bwatwara ibisasu 10 by’ubumara.
Yavuze ko nibutangira gukora bizaba ari ikibazo ku mutekano wa Koreya y’Epfo na Amerika kuko bwifashishwa mu gutwara no kurasa ibisasu by’ubumara.