Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko urwego rw’ubwirinzi bwabo bwabonye ibisasu byo mu bwoko bwa misile byarashwe na Koreya ya Ruguru biturutse mu Ntara ya Hwanghae bikagwa mu nyanja ya West Sea ahari agace gasanzwe gahana imbibi na Koreya y’Epfo.
Ibi kandi byabaye nyuma y’umunsi umwe Koreya y’Epfo itangiye imyitozo ya gisirikare ihuriyemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iri gukorwa mu rwego rwo gukaza ubwirinzi.
Umugaba mukuru w’ingabo za Koreya y’Epfo akaba ari na we uyoboye iyo myitozo yatangaje ko “ Igisirikare cyacu cyabonye ibisasu bya misile byavaga mu Ntara ya Hwanghae byerekeza mu nyanja ya West sea.”
Ati “Igisirikare cyacu kizakomera mu bijyanye no gucunga umutekano ndetse no gukomeza gukora neza binyuze mu bufatanye bwa hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite abasirikare babarirwa mu bihumbi 10 bari muri Koreya y’Epfo, aho ibihugu byombi biri gukora imyitozo ya gisirikare ihuriweho izarangira ku wa 20 Werurwe 2025.
Gusa ariko Koreya ya Ruguru yo ifata iyo myitozo nk’imyiteguro yo kuyigabaho igitero ari na yo mpamvu irushaho gukaza ieragezwa ry’intwaro hafi y’iki gihugu bimaze imyaka bitarebana neza.
Mu gitondo cyo ku wa 10 Werurwe 2025, Koreya ya Ruguru izwiho kugira intwaro z’ubumara, yavuze ko iyo myitozo ari igikorwa cy’ubushotoranyi ariko ko nibibeshya bakarasa isasu rimwe muri iki gihugu bazaba batangije intambara