Koreya y’Epfo yahagaritse by’agateganyo porogaramu y’ubwenge bukorano y’ikigo cy’Abashinwa, DeepSeek, mu gihe hari gukorwa iperereza ku buryo ikusanya amakuru y’abayikoresha.

 

Ni ibyatangajwe n’urwego rushinzwe kurinda amakuru y’abaturage muri Koreya y’Epfo ku wa 16 Gashyantare 2025. Rwavuze ko DeepSeek yakuwe muri Play Store na App Store, ndetse urubuga rwayo rwafunzwe kuva ku wa 15 Gashyantare 2025.

 

Iri hagarikwa rizakomeza kugeza DeepSeek igeze ku bisabwa kugira ngo yubahirize amategeko agenga ubwirinzi bw’amakuru bwite y’abaturage.

 

Mbere yo kuyihagarika, Koreya y’Epfo yari yasabye DeepSeek gusobanura neza uburyo ikoresha mu gukusanya no kubika amakuru y’abayikoresha. Yanategetswe kugira umuyobozi uyihagarariye muri Koreya y’Epfo no gukorana n’inzego zishinzwe iperereza kuri iyi dosiye.

 

Ikigo DeepSeek cyatangiye gukora muri Nyakanga 2023, gusa cyatangiye kwinjira mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano muri Mutarama 2025. Nubwo kimaze igihe gito, cyatangiye gushyira ku gitutu ibindi bigo byari bisanzwe bikomeye muri uru rwego birimo na OpenAI yakoze ChatGPT.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.