Yoon Suk-yeol uherutse kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko ku mwanya wa Perezida wa Koreya y’Epfo, arashinjwa kwigomeka nyuma yo kugerageza gushyiraho ibihe bidasanzwe, bigakekwa ko byari bigamije guha inzego z’umutekano ububasha bwo gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

 

Ku wa 26 Mutarama 2025 nibwo iyi nyandiko y’ibirego ishinja Yoon kwigomeka yatanzwe n’ubushinjacyaha, inakubiyemo ibindi byaha ashinjwa birimo kurwanya inzego no gukoresha ububasha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Ni nyuma y’uko ku wa 25 Mutarama 2025 urukiko rwa Seoul rwanze icyifuzo cyo gukomeza gufunga Yoon, aho rwasabye ko abashinjacyaha bagombaga gufata icyemezo cyo kumushinja cyangwa kumurekura bitarenze ku wa 27 Mutarama 2025.

 

Ubusanzwe muri Koreya y’Epfo, kwigomeka bihanishwa igifungo cya burundu cyangwa urupfu. Icyakora igihano cy’urupfu ntabwo kigikoreshwa cyane dore ko hashize imyaka myinshi kidakoreshwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.