Kristin Cabot wari ushinzwe abakozi mu Kigo Astronomer yamaze kwegura mu nshingano ze nyuma y’uko agaragaye yahuje urugwiro mu ruhame na Andy Byron wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Astronomer.
Aba bombi bagaragaye mu gitaramo cy’itsinda Coldplay bahuje urugwiro, ariko ubwo amashusho yabo yagaragaraga kuri ’screen’ nini zari ahabereye igitaramo, bagerageje kwihisha, gusa ibyabo byari byamenyekanye.
Andy Byron yahise ahagarikwa mu gihe yari arimo gukorwaho iperereza, nyuma aza kwegura. Uyu mugabo ari mu makuba kuko umugore we yahise ava mu rugo n’abana babo batatu, amakuru akavuga ko yasubiye iwabo aho ari mu gahinda gakabije.
Uyu mugabo winjizaga hafi miliyoni 50$ ku mwaka, ngo yagiye kureba umugore we iwabo ariko yanga kumuganiriza, bikavugwa ko byageze ubwo ababyeyi be bitabaza Polisi kugira ngo imubuze kujya abasagarira dore ko yazaga iwabo atabamenyesheje.
Ku rundi ruhande, Kristin Cabot wari ushinzwe Abakozi nawe yari amaze iminsi mike we n’umugabo we baguze inzu ifite agaciro karenga miliyoni 2$. Magingo aya, ntabwo biramenyekana niba aba nabo bari mu nzira zo gutandukana.