Hari hashize amezi atatu n’igice miss Rwanda 2022 Muheto Divine ategereje imodoka ye, akaba yayishyikirijwe n’inteko y’umuco ifite miss Rwanda mu nshingano zayo nyuma y’uko irushanwa rya miss Rwanda rivuye mu maboko ya Rwanda Inspiration backup.
Ni imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai venue yatanzwe na Hyundai icyakora ikaba yaratinze kumushyikirizwa nyuma yuk hari hari ibibazo byinshi biri kuvugwa muri miss Rwanda. Uretse iyi modoka, ibindi bihembo uyu mukobwa yegukanye kimwe n’abandi bakobwa batsindiye ibihembo muri miss Rwanda ntago haramenyekana igihe bizatangirwa nubwo inteko y’umuco yo idahwema kuvuga ko iri kwita ku bibazo byose biri muri miss Rwanda.
Nshuti Muheto Divine yambitswe ikamba kuwa 19 werurwe 2022 ubwo yari asimbuye Ingabire Grace wari usanzwe afite ikamba rya nyampinga 2021.