Ni igitaramo cyiswe Rwanda Rebirth celebration concert, cyari cyitabiriwe n’abatari bake kubera ko iyi stade ya BK ARENA isanzwe yakira abantu ibihumbi 10 yari yuzuye bigendanye n’uko iki gitaramo cyari giteguye. Umuhanzi bwiza Niwe wabanje kuririmba abantu batangira kunyurwa, ariko hakurikiyeho Bushali ku ndirimbo ze zakunzwe batangira kwibaza uko biragenda The Ben naramuka ahageze.
Abahanzi bakomeje kujya batungurana haba mu miririmbire, imyambarire yatunguye benshi, dore ko cyari igitaramo kirimo udushya rwinshi nk’uko mubyibonera ku mafoto dukesha Igihe.