banner

Ku nshuro ya 5 wa mugore ukurikiranweho kwica Akeza abereye mukase atanze imbogamizi urubanza rurasubikwa

Mukanzabarushimana Marie Chantal ukurikiranweho kwica Akeza Elsie yari abereye mukase akamujugunya mu kigega cy’amazi, yitabye urukiko kuri uyu 5 Nyakanga 2023, gusa urubanza rwe nanone rwongera gusubikwa. Ubwo yitabaga urukiko kuwa 22 Kamena 2023, uru rubanza rwasubitswe ku inshuro yarwo ya kane, aho yari yatanze imbogamizi z’uko umwunganira mu mategeko Me. Brigitte Nyirabagenzi atabashije kuboneka.

Ubwo yitabaga urukiko, Mukanzabarushimana nanone yatanze izindi mbogamizi, avuga ko abatangabuhamya batanze ubuhamya muri dosiye ye, haba abamushinja ndetse n’abamushinjura, umwunganira mu mategeko ntago yigeze abasha guhura na bo, bituma asubikisha urubanza rwe ku nshuro ya gatanu.

Mu zindi mbogamizi, Mukanzabarushimana yavuze ko mu byabereye muri RIB, ibyo yabarijwe muri RIB, ibyo abatangabuhamya bamushinja n’abamushinjura muri RIB byose bitigeze bigaragara muri dosiye umunyamategeko we afite.

Urubanza rwa Mukanzabarushimana rwasubitswe inshuro nyinshi zitandukanye, uhereye kuwa 2 Ukuboza 2022, kuwa 22 Kamena 2023, uyu munsi kuwa 5 Nyakanga nabwo rukaba rusubitswe n’izindi nshuro rwasubitswe ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa. Urubanza rwa Mukambarushimana rwimuriwe kuwa 7 Nyakanga 2023 nta gihindutse azaburana cyangwa se yongere asubikishe urukiko rufate umwanzuro.

Inkuru Wasoma:  RIB yafunze umugabo w’i Nyagatare akurikiranyweho kwica imisambi akoresheje uburozi

Akeza Elsie yavutse tariki 26 werurwe 2016, ababyeyi be ni Agathe Niragire na Florien Rutiyomba, yitabye Imana tariki 14 Mutarama 2022, aho yaguye mu karere ka Kicukiro aho yari yarasanze mukase asize nyina umubyara mu karere ka Bugesera, bakaba bari batuye aho Akeza yigaga. Urupfu rwa Akeza rwashenguye benshi cyane kuko yari amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera gusubiramo indirimbo z’abahanzi, aho na Meddy yakundaga kumu posting ku mbuga nkoranyambaga ze.

SRC: JALLAS OFFICIAL TV

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved