Nyuma y’igihe amatora yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi arangiye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba ko hakorwa iperereza ngo harebwe imigendekere y’aya matora n’ubwo byarangiye bitangajwe ko ari Tshisekedi watsinze.
Si ubwa mbere Amerika isabye ko hakorwa iperereza kuri aya matora kuko ku nshuro ya mbere yarabisabye n’ubwo byatewe utwatsi bikagera aho Tshisekedi watsinze aya matora arahiye kongera kuyobora iki gihugu ku mugaragaro mu birori byabereye i Kinshasa.
Aya matora yakunzwe kutavugwaho rumwe cyane cyane mu bakandida b’iyamamarije kuyobora iki gihugu kuko kuko bavugaga ko yaranze n’ubujura ndetse n’uburiganya bw’amajwi. Amerika yasabye ko hakorwa iperereza ngo bimenyekane niba intsinzi ya Tshisekedi yaranyuze mu mucyo no mu bwisanzure.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Umunyamabanga Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe watangaje ibi asaba ababifite mu nshingano gukora ibishoboka byose kugira ngo hatangwe umucyo ku bashidikanya ko Perezida Tshisekedi atatowe. Ibi abitangaje nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 Perezida Tshisekedi yarahiriye kuyobora RD Congo muri manda ye ya kabiri.