Kuba Bijoux wo muri Bamenya atarasezeranye mu rukiko cyangwa Umurenge, bimuha uburenganzira bwo gushaka umugabo ashaka|agiye gukora ubukwe kandi afite uruhinja.

Bimaze iminsi itari mike birimo kuvugwa ku mihanda, ariko ba nyiri ubwite haba Aline uzwi nka Bijoux cyangwa se umugabo we Sentore Lionel, ntawe urerura ngo avuge koko bo batandukanye, nubwo Lionel ubwo aherutse kuganiriza itangazamakuru yigeze kubica mu marenga agaragaza ko urugo rwabo ruri ku mukendero.

Byavuzwe ko Aline na Lionel bajya gusezerana imbere y’Imana, batari barigeze basezerana imbere y’amategeko. Bivugwa ko Aline mbere yo kubana na Lionel yari yarasubije undi musore impeta bakundanye mbere amuziza ko ari umwana, gusa kuri iyo ngingo ntiyavugwaho rumwe, kuko abenshi bavuze ko ngo Aline icyo yishakiraga ni ugukundana n’umu diasporah ubwo ni Lionel ubundi akamujyana mu burayi, gusa nanone hakibazwa uburyo byakunda kandi batarasezeranye imbere y’amategeko.

Ni ibitangazamakuru byinshi bigenda byakira abantu batandukanye bavuga kuri uyu mubano wa Bijoux na Lionel, gusa igitangaje ni ukuntu bose baza bahuriza ku kintu kimwe kandi banavuga ko amakuru bayakuye ahantu hatandukanye, imbaga nyamwinshi yuzuye n;abafana baba bombi bagategereza ko haza kuvugwa ibitandukanye nabyo bivuzwe naba nyiri ubwite bagaheba, ariko inkuru zibavugwaho zo ntizibure gucicikana.

Inkuru iheruka dukesha umusore witwa Sibomana Emmanuel uzwi ku izina rya Patrick mu ikinamico urunana, yaje avuga ko ngo ubwo Lionel yatahaga u Rwanda ku nzu yasizemo umugore we Bijoux ubwo bamaraga gusezerana, yasanze inzu imuhamagara yewe no kugira ngo yinjiremo bisaba ko ajya gufata ifunguzo kwa nyirabukwe, nubwo naho yasanze inzu nta bintu bikirimo, kubwo kuba ngo Bijoux yari yaragiye kurwaza umugabo benda gukora ubukwe ku Gisenyi.

Ayo makuru ya Patric yagiye ayahuriraho n’abandi batandukanye barimo Jallas kandi bavuze ko bagenda baganira n’inshuti zo ku mpande zombi, ubwo ni ku ruhande rwa Bijoux na Lionel, bosebagahuriza ku kuba koko ariko byagenze, aho banageze aho bakavuga ko burya Bijoux ubwo yasezeranaga na Lionel mu bukwe bwagaragariye abafana babo, Bijoux yari atwite, ariko nyuma ngo ntibigende neza.

Mu kiganiro Djihadi yagiranye na 3D TV Rwanda kuri uyu wa 17 Nyakanga 2022 bavuga kuri uyu mubano wa Bijoux, Djihadi yatangiye avuga ko abantu batari bakwiye kwirirwa bata umwanya wabo barimo kuvuga abandi kuko ntacyo byabamarira, kubera ko buri wese afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka. Abajijwe impamvu avuze gutyo, yasubije ko koko kuba Bijoux na Lionel batarasezeranye mu mategeko ari uburenganzira bwabo, kandi bakaba barabikoze ku bushake bwabo bwite, bityo atumva impamvu abantu bo ku ruhande aribo babigira intambara zabo.

Inkuru Wasoma:  Ange Dababy wamamaye mu ndirimbo z’abahanzi yiyunze n’umuraperi Zilha umukunzi we.

Ubwo yabazwaga niba ayo makuru yizewe neza, yasubije ko we ataje kuvuga ibitamureba, ariko kandi kuba ari inshuti cyane na Bijoux biratuma atajya ho ngo amuvugeho byinshi, gusa avuga ko koko ubwo bakoraga ubukwe Bijoux yari atwite, kandi nyuma yageze aho akanabyara umwana ubu akaba afite uruhinja ruri konka, ibyo bishimangirwa n’umunyamakuru Emmy baganiraga wavuze ko aherutse no kuvugana na Bijoux amubwira ko umwana arwaye.

Djihadi yakomeje avuga ko ikintu abantu batari bazi ari uko Bijoux afite ubundi bukwe ubu vuba, gusa adashaka kuvuga uwo bazasezerana yewe atanashaka kuvuga uwamuteye inda y’umwana arimo konsa, ariko abantu icyo bagomba kumenya ni uko Atari uwa Lionel, akomeza avuga ko ubwo Bijoux na Lionel bahuraga bari babizi ko ibi bizabaho, bityo hakoreshejwe imvugo y’ubu bombi bahuye ari marines, kandi koko bafite ubwo burenganzira.

Ubwo bamubazaga ku bijyanye n’inkwano niba Lionel azazisubibwa, kandi koko ubwo gusaba no gukwa byabaga byo byagiye hanze bitandukanye no kujya gusezerana mu murenge bitanabaye, yasubije ko ibyo abantu bagomba kubyibagirwa kubera ko inkwano zisubizwa abasinye amasezerano mu mategeko, bityo ubwo nta rupapuro rwemeza ko basezeranye ubwo Lionel yarahebye keretse gusa habayeho ubwumvikane bw’imiryango bigakorwa n’imiryango.

Reka nkwibutse ko Aline na Lionel bajya gusezerana buri wese yari afite umukunzi we batandukanye, byanavuzwe y’uko bashobora kuba barahuye kugira ngo bomorane ibikomere ariko ntibigende neza. Nanone nanakwibutsa ko akenshi inkuru dukora tugendera ku bitekerezo by’abandi bavuze ariko nanone tukaba tuzifitiye ibimenyetso nk’ama videos babivugiyemo, ndetse amakuru akaba ahura 100%.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved