Kuba warize muri Uganda cyangwa Kenya ntibizongera guhabwa agaciro

Igihugu cya Nigeria cyatangaje ko kigiye gutesha agaciro impamyabumenyi z’amashuri yaba aya Kaminuza cyangwa andi yose mu rutonde rw’ibihugu batangaje harimo Uganda ndetse na Kenya, ibi babisobanuye bavuga ko babikoze mu rwego rwo kwirinda kwiyongera kw’ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano.

Uganda na Kenya sibyo bihugu byo nyine bigiye kuba bihagarikiwe impamyabumenyi muri Nigeria kuko mu minsi ine ishize iki gihugu cyatangaje ko gihagaritse impamyabumenyi zo muri Benin na Togo. Aya mabwiriza mashya ashyizweho mu rwego rwo kwirinda guhagarika impamyabumenyi mpimbano ziva mu bihugu by’amahanga nk’uko byatangajwe na Capitalfm.co.ke.

Inkuru Wasoma:  Kayumba na bagenzi be bahoze ari abayobozi ba gereza ya Rubavu baburanye ubujurire ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo

Ku wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2024, Minisitiri w’Uburezi, Tahir Mamman yagize ati “Ntabwo tugiye guhagararira muri Togo na Benin gusa mu kudaha agaciro impamyabumenyi za bimwe mu bihugu, ahubwo tugiye gukomeza no ku bindi bihugu, tugiye gutesha agaciro n’izo mu bihugu nka Uganda, Kenya ndetse n’ibindi.”

Nigeria yatangaje ko yashyizeho aya mabwiriza nyuma y’uko ihuye n’ikibazo cy’abanyamahanga benshi bazana impamyabumenyi mpimbano baturutse mu bindi bihugu. Ndetse ikaba yatangiye iperereza ryemewe binyuze muri Minisiteri n’ibigo bishinzwe impamyabumenyi y’amasomo yatangiwe mu mahanga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved