Abasirikare bakuru b’Abongereza batoza abasirikare ba Kenya barashinjwa guhatira abasore bashya binjizwa mu gisirikare gukora imibonano mpuzabitsina n’indaya badakoresheje agakingirizo, ngo babyita ko ari umuhango wo kubakira ndetse no gusuzuma icyo bashoboye.
Aba basirikare b’abongereza, bashinjwa aya mahano, ni aboherejwe mu kigo cya gisirikare cya Nanyuki muri Kenya. Bashinjwa gutegeka aba banyeshuri bashya gusambana n’indaya nk’ikimenyetso cyo gutangiza umuhango wo kubakira no kwerekana icyo bashoboye.
Ibi ni ibyatangajwe n’ikinyamakuru mail on line gikorera mu Bwongereza aho kigaragaza ko uru rubyiruko rufite impungenge zo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo Virusi itera SIDA.
Ni amakuru yababaje abayobozi b’Ingabo mu Bwongereza kubera ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Kenya.
Igisa nka tombora, ngo nicyo gikoreshwa ku musirikare ahuzwa n’indaya ari busambane nayo, aho hanagwa igiceri hejuru ikirango kigaragaye kuri icyo giceri akaba ari cyo gishingirwaho niba hari bukoreshwe agakingirizo cyangwa niba basambaniraho.
Ingabo z’Abongereza zigera ku 10,000 zoherezwa muri Kenya buri mwaka gukoresha imyitozo abasirikare ba Kenya. Umusirikare utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Minisiteri y’ingabo ko mu gutangiza umuhango wo kwakira abanyeshuri bashya binjira mu gisirikare, babanza guhabwa indaya bakaryamana nazo batitaye ko bakoresheje agakingirizo cyangwa batagakoresheje.
Icyakora ibizamini byakozwe ku bwandu bwa Virusi itera SIDA muri Kenya, bugaragaza ko ibipimo by’abanduye Virusi itera Sida bose babarizwa mu birindiro by’ingabo z’ubwongereza, biri hasi ugerereranyije no mu bindi bice byo mu gihugu kuko biri kuri 0.2% mu gihe mu bindi bice abanduye bagera kuri 5%.
Ivomo: Bwiza