Abakobwa bo mu karere ka Nyamasheke ubu bashyize imbere ubworozi bw’inka, bakavuga ko uretse kuba bibafasha kwiteza imbere ariko kandi bizanabafasha kubona abagabo, kuko ntabwo wakwigondera umusore wo muri ako karere udafite ikimasa. Mu murenge wa Karambi haba imirimo itandukanye harimo ubuhinzi bw’icyayi n’ibindi, ariko amafaranga avuye mu mirimo bakora bajya kuyikenuza abandi bakaguramo amatungo.
Ku bakobwa bo, amafaranga barayabika kugeza agwiriye, yamara kugwira feri ya mbere ni mu isoko ry’inka kuguramo ibimasa bazahonga abasore kugira ngo babagire abagore. Nyirahabimana Lucie w’imyaka 22 y’amavuko, yabwiye RBA ko nawe afite ikimasa yakuye mu mafaranga yakoreye mu mirimo y’ubuhinzi bw’icyayi.
Nyirahabimana yavuze ko nubwo iki kimasa acyitezeho iterambere ariko kandi kubona umugabo bizaba ari nko kunywa amazi kuri we, kuko agifite (ikimasa) nk’abandi bose. Ati “Iyo ucyoroye amezi atandatu uba wungutsemo ibihumbi 200frw. Iyo ufite ikimasa umusore arakujyana nta kibazo rwose. Njye ntabwo kubona umugabo bizangora kuko ngifite.”
Muri uyu murenge umukobwa ugiye gushaka umugabo ikimasa akijyana nk’ibirongoranwa cyangwa se akakigurisha amafaranga akayaha umusore. Iyo bitagenze gutyo, muri uyu murenge kwa kundi umusore aba yubaka inzu azabanamo n’umugore we, umusore azamura inzu umukobwa akazayisakara.
Ibi byamaze kuba akamenyero kuburyo iyo ya mafaranga y’ikimasa ashize, umusore ahita yirukana umugore we akajya gushaka undi, kuburyo ibi biri mu mpamvu ingo zisenyuka vuba byihuse nk’uko abagore bamwe babitangaje. Umwe yagize ati “Udafite ikimasa ni ukwicara agategereza agaheba. Nta musore washaka umukobwa nta kintu amuhaye, Ntibishoboka!”
Ubuyobozi bumaze Kubona ko ibi bintu bimaze kwimakazwa no kugira uruhare runini mu guhembera amakimbirane, bwatangiye gukangurira abakobwa kubireka ahubwo bagakora ubworozi bagamije iterambere, aho kororera umusore, bigatuma ingo zizubakwa hashingiwe ku rukundo.
Uwizeyimana Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi yagize ati “hari n’igihe byigeze kubaho, tubona abasore bagiye basaba abakobwa ibimasa, ariko mu bukangurambaga twagiranye n’Urubyiruko, twarweretse ko urugo rudakwiye kubakira ku kimasa ahubwo rukwiriye kubakira ku rukundo.”
Uwizeyimana akomeza avuga ko hari n’ubwo umusore yabaga afite umukobwa ufite ikimasa kimwe, yabona ufite bitatu agahindura amasezerano akisangira wa wundi wa bitatu ibintu bishobora guhembera amakimbirane. Si uyu muco wumvikanye muri aka karere gusa, kuko ubuyobozi bw’akarere buherutse guca umuco w’uko umusore yajyaga mu rugo rw’umukobwa bakaba bagomba kumuha isake akayirya wenyine, byagera mu muhango wo gusezerana mu mategeko bakaba bagomba kumuha ibihumbi 400frw.