Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général-Major Peter Cirimwami Nkuba, yatangaje ko imodoka zifite ibirahure byijimye (bizwi nka fime) zibujijwe kongera kuhanyura mu Mujyi wa Goma.
Guverineri yavuze ko izi modoka zishinjwa byinshi birimo kuba isoko y’umutekano muke ukunda kugaragara muri kariya gace ndetse abafite imodoka zifite ibi birahure bahise bahabwa amasaha 72 ngo babe bamaze kubihindura.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi i Goma hari impungenge z’uko uyu mujyi ushobora kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23 zimaze igihe zirwanira hafi yawo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse zikaba zarafashe uduce hafi ya twose turi mu nkengero z’uyu Mujyi.
Si ubwa mbere Guverineri Cirimwami Nkuba afashe icyemezo kidasanzwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’agace ayoboye, kuko yagiye afata n’izindi ngamba zirimo kubarura kubuza abanyamadini guteranira mu misozi ibakikije ndetse no kubarura buri wese winjiye muri aka gace.