Hari ku itariki 5 Nzeri 2023 ubwo Kazungu Denis w’imyaka 34 wo mu mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza,Umurenge wa Kanombe, yatawe muri yombi na RIB atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari yasanzwe mu cyobo cyari ahari igikoni cye.
Mu gitondo cyo kuyu wa kane 21 Nzeri 2023 nibwo uyu mugabo yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku minsi 30 yifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Kazungu yagejewe ku Rukiko acungiwe umutekano cyane aho yaje ari mu maboko yaba polisi, aho abaturage bari bashaka gukurikirana urubanza bari bakikije uruzitiro ndetse ari benshi cyane.
Ibi bintu byabaye bisa nkibidasanzwe biba ku rundi Rubanza urwo ari rwo rwose kuko wasangaga muri sale,hanze ndetse no mu modoka umutekano wakajijwe cyane.bitewe n’uko uru Rubanza rwavuzwe cyane mu itangazamakuru wasangaga buri muntu wese afite amatsiko yo kurukurikira aho abantu bari benshi kuburyo kwicara byari ukwihengeka.
Ubwo iburana ryari ritangiye yahawe ijambo ngo avuge niba yiteguye kuburana, we avuga ko yifuza umuhezo. Yagize ati”Hari ibyaha bikomeye nakoze ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete”.nyamara ubushinjacyaha bwasubije buvuga ko ibi nta shingiro bifite.
Kazungu yabajijwe icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashinyagurira, yabwiye Urukiko ko abo yishe yabazizaga ko bamwanduje SIDA ku bushake.abajijwe icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko yafungwa iminsi 30,yasubije ati” Izamu ni iryanyu ryo gufata umupira cyangwa ukabaca mu ntoki”.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bukeneye igihe gihagije cyo gukomeza gukusanya ibimenyetso dore ko imyirondoro y’uyu mugabo ishidikanywaho ndetse ibyaha yakoze aramutse abihamijwe yafungwa hejuru y’imyaka 2 bityo akwiriye kuba afunze byagateganyo. Indi mpamvu Ubushinjacyaha bwatanze ni uko Kazungu aramutse arekuwe yakwica imiryango y’abatangabuhamya.