Mu rwego rwo guca ihohoterwa rikorerwa igitsina mu gisirikare, ingabo z’ubwongereza zashyizeho itegeko rikumira abasirikare bose bari mu butumwa mu mahanga kugura indaya, kuva ubwo bifatwa nk’icyaha kizajya gihanwa.
Iri tegeko rigena ko uzajya afatwa yaguze indaya, azajya yirukanwa cyangwa se ashyikirizwe ubutabera igihe yaba afatiwe mu gihugu uburaya butemewe. Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa ministeri y’ingabo Ben Wellace, ko ibi bigamije kzana impinduka mu myifatire nk’uko the Guardian yabitangaje, gusa Wellace ntago yabashije gusobanura i9mpamvu byafashe igihe kirekire kugira ngo aya mabwiriza ashyirwe mu bikorwa.
Yavuze ko kandi bashaka gushyira igitsinagore benshi mu gisirikare bityo bagomba kwita ku miterere y’aho bazakorera no gushyira umucyo ku bizaba byemewe n’ibibujijwe. Imyitwarire y’abasirikare b’abongereza iri gusubirwano nyuma y’uko hari raporo yagaragaje ko hari umugore w’umunya Kenya witwaga Agnes wanjiru wishwe mu mwaka wa 2012 n’umusirikare w’umwongereza.
Uyu Wanjiru yari indaya yakoraga uwo mwuga ngo yite ku muryango wayo, aho abasirikare baryamanaga nawe nyuma bakamwishyura. Gusa yatangaje ko aya mabwiriza atazaba areba abasirikare bari imbere mu gihugu, kuko amategeko n’amabwiriza biri imbere mu gihugu aribyo bizahabwa agaciro kurusha ari hanze yacyo. Uburaya ubwabwo ntibuhanwa n’amategeko, gusa hari ibindi bikorwa bishamikiye kuri bwo bihanwa n’amategeko nko gucuruza indaya, kuzenguruka impande n’impande ushakisha indaya n’ibikorwa biteye isoni bibera mu ruhame. Source: igihe.com.