Mu Rwanda umubare wa bamaze kwiga amasomo ya Kaminuza mu ishami rya Siporo umaze gutumbagira , ndetse benshi banabarizwa mu bikorwa bitandukanye bya Siporo hano mu Rwanda no mu mashuri yisumbuye ,gusa bamwe mubayize baratabaza bibaza impamvu badahabwa akazi kandi nyamara leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guteza imbere siporo binyuze mu mashuri.
Aba banyeshuri bize siporo n’ ubumenyamuntu no kubyigisha bavuga ko badahabwa imyanya y’akazi ahubwo ugasanga siporo mumashuri yigishwa n’abatarayize .
Umwe mubize iri ishami rya Siporo waganiriye na Imirasiretv witwa Tuyishime Pacifique yavuzeko bibaza impamvu badahabwa akazi kandi bafite ubushake bwo gushyira itafari ryabo muguteza imbere siporo bikabayobera.
Mubutumwa bwashyizwe kurukuta rwa X rwahoze ari (twitter) uwitwa Harerimana Tito yibajije impamvu abize siporo ubushomeri bubamereye nabi kandi imyanya yabo yibereyemo abatarize siporo
Abize Siporo muri Kaminuza y’u Rwanda barashomereye!!!.
Siporo yatera imbere ite itigishijwe?
Kuki abize kwigisha siporo badahabwa imyanya y’akazi ahubwo ugasanga yigishwa n’abatarayize? Ubuse byarananiranye? @Rwanda_Edu @Rwanda_Sports @RwandaLocalGov @RwandaLabour @REBRwanda pic.twitter.com/pgIh9tITD3— Tito Hare (@harerimana_tito) September 3, 2024
nyuma yubu butumwa Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu yamusubije ko abize siporo bakenewe cyane ati’Abarimu ba Sports babyize barakenewe kandi cyane REB na RTB tugiye kubyitaho bikorwe”.
Mwiriwe @harerimana_tito ! Abarimu ba Sports babyize barakenewe kandi cyane. @REBRwanda na @RTB_Rwanda tugiye kubyitaho bikorwe.
— Gaspard Twagirayezu (@gtwagirayezu) September 3, 2024
Iri shami ryatangijwe muri 2003 , Kuva mu 2006 nibwo icyahoze ari KIE (ubu yabaye UR – CE )yasohoraga abanyeshuli ba mbere baje basanga hari abandi bize Siporo hanze (Burundi, Cameroun na Cote d’Ivoire n’ahandi), hagaragaye impinduka mu iterambere rya Siporo, kuko Abanyarwanda bamenye ko Siporo nayo yigwa mu ishuli kandi ikaba yatunga n’abayize
Nta wabura gusaba Minisiteri y’uburezi ndetse n’iya Siporo gukomeza gufatanya ngo bakomeze kubungabunga iri shami ryigisha siporo bigaragara ko rikomeje kwitabwaho ryakomeza gutanga umusanzu udashidikanywaho mu iterambere rya Siporo y’u Rwanda.