banner

Kuki Netanyahu yirukanye Minisitiri w’Ingabo?

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yirukanye Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant, avuga ko atarimo kumvikana na we.

Netanyahu yavuze ko amaze igihe atakarije icyizere Minisitiri w’Ingabo, ndetse ko amasimuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Israel Katz.

Yoav Gallant yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko umutekano wa Israel uzakomeza kuba intego y’ubuzima bwe.

Kwirukana Minisitiri w’Ingabo byateje imyigaragambyo nko mu mujyi wa Tel Aviv, abatavuga rumwe na Leta bahamagariye abaturage kwigaragambya.

Netanyahu ngo ntiyumva kimwe na Gallant ibijyanye n’intambara igihugu kirimo, kandi ngo kutumvikana bimaze igihe.

Inkuru Wasoma:  Perezida wa Uganda yavuze uko abyumva nyuma y'uko bahawe ibihano byo kutemererwa kujya muri Amerika

Gallant yifuzaga ko abaturage bashimuswe na Hamas barekurwa binyuze mu bwumvikane intambara muri Gaza igahagarara, naho Boss we Netanyahu ibyo ntabikozwe.

Uyu Minisitiri Gallant kandi ngo ntiyumva uburyo abaturage ba Israel bakomeye cyane mu idini ya Orthodox batajya mu gisirikare.

Mbere gato y’intambara iri muri Gaza, Netanyahu yirukanye Gallant ariko ku gitutu cy’abaturage amusubiza mu mwanya we.

BBC

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved