Mu murenge wa Gatsibo, mu karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Ndungutse Balthazar w’imyaka 73 avugwaho ikintu kitari gisanzwe aho amaze imyaka myinshi yarahisemo kudashaka umugore, ndetse akemeza ko atazigera abikora.

 

 

Mu kiganiro yahaye TV1, Balthazar yahamije ko atigeze arongora na rimwe mu buzima bwe, kandi ko atabifite no mu nzozi. Ati: “Njyewe narahiye. Sinshaka umugore.”

 

 

Uyu musaza avuga ko yahisemo ubuzima bwo kwiyegurira Imana, bityo agirana igihango gihambaye na Bikiramariya, umubyeyi wa Yezu Kirisitu nk’uko abyivugira.

 

 

Ati: “Nabisezeranye na Bikiramariya. Impeta yanjye nyambaye nk’ikimenyetso cy’urwo rukundo n’ubudahemuka.”

 

 

Balthazar ahakana yivuye inyuma abamwita “ikiremba” ijambo rikoreshwa mu kugaragaza umuntu ifite igitsina cyidafata umurego. Ku bwe, ntabwo ari uko yananiwe gushaka cyangwa atigeze abona umwanya; ahubwo ni umuhamagaro yiyumvamo kandi yawuhisemo atabihatiwe.