banner

Kurebana ay’ingwe hagati ya Gen. Muhoozi na ba Jenerali 2 ba FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje kurebana ay’ingwe na bagenzi be bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) akomeje gukangisha guta muri yombi bo n’abagize imiryango yabo.

Umwuka mubi w’aba ba Jenerali watangiye mu minsi ishize, ubwo Muhoozi yandikaga ku rubuga rwe rwa X ubutumwa bw’uko azata muri yombi Lieutenant-Général Johnny Luboya Nkashama usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Ituri.

Muhoozi muri ubwo butumwa, yashinje uyu Jenerali yise “igicucu cyane” kuba yarakunze kurwanya ingabo za Uganda kuva zatangira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko “tuzamuta muri yombi vuba cyane.”

Gen. Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu bundi butumwa yanditse kuri X, yashinje Jenerali Luboya kuba “umuyobozi wa CODECO”, umutwe umaze igihe ukorera ubwicanyi bw’indengakamere abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abahema bo muri Ituri.

Ni amagambo yatumye mu mpera z’icyumweru gishize Umugaba w’Ingabo za Congo ushinzwe Ibikorwa n’Ubutasi, Lieutenant-Général  Jacques Ychaligonza Nduru, amuburira ko nakomeza iriya myitwarire bizarangira ahawe igisubizo gikakaye.

Ku bwa Ychaligonza, ngo Gen Muhoozi ntakwiye gutera ubwoba Lt. Gen Luboya, nyamara yaragizwe Guverineri wa Ituri mu buryo bukurikije amategeko.

Inkuru Wasoma:  Elon Musk yagurishije X ku kigo cye gishya

Yagize ati: “Twagaragaje uburakari bwacu mu rwego rwo kwerekana ko tutishimye, mu kwerekana ko tutemeranya. Ntabwo akwiye gutera ubwoba Guverineri washyizweho n’itegeko akazanwa hano muri Ituri, kuko si inshingano ze. Nakomeza ibi, tuzatanga igisubizo gikakaye.”

Amagambo ya numéro ya kabiri muri FARDC asa n’ayarakaje numéro ya mbere ya UPDF; ahita amuteguza ko uwo ari we wese bafitanye isano uri muri Uganda agomba gutabwa muri yombi.

Ati: “Umuvandimwe wanjye Gen. Kyaligonza yantukiye ku karubanda. Tuzata muri yombi bene wabo bose bari muri Uganda ndetse n’uwo ari we wese ufitanye isano na bo. Azarira.”

Muhoozi na ba Jenerali bo muri Congo bakomeje guterana amagambo, mu gihe ingabo za UPDF n’iza FARDC zimaze imyaka irenga ine zifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF byiswe Operation Shujaa.

Uganda kandi iheruka kohereza ingabo mu mujyi wa Bunia wo muri Ituri, mu rwego rwo kuburizamo ubwicanyi CODECO imaze igihe ikorera abaturage.

Icyakora kuri ubu hari impungenge z’uko amagambo ya Muhoozi unaheruka gutangaza ko UPDF ifite gahunda yo kwigarurira Umujyi wa Kisangani ashobora guhungabanya imikoranire y’impande zombi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!