Tidjara Kabendera aravuga ko ikibazo kiri mu rubyiruko rw’iyi minsi ndetse gihangayikishije cyane ari uko rudakoresha ubwenge mubyo rukora, ndetse no kudashaka kwakira uko bari. Ibi yabibwiye MIE ati “ikintu gikomeye cyane ku rubyiruko rwo mu Rwanda, ni ukwiyakira uko uri, kubaho uko ureshya, kwakira uko ubuzima bwawe bungana.”
Kabendera aravuga ko hari abantu babona akazi gashobora kumuhemba amafaranga ibihumbi 300frw ariko ku rundi ruhande akaba yabona uwamuha menshi yisumbuyeho akayakorera atavuye no mu rugo. Yatanze urugero ku mukobwa mwiza, w’ikimero mbese bigaragara ko ari mwiza, ushobora kureba agasanga akazi ahemberwa ku kwezi kamuhemba amafaranga ariko kakanamuvuna ntamukemurire ibibazo byose, ariko akaba ashobora kuba yabona ubundi buryo bwo kubona ayo akorera yibereye mu rugo, ariko usanga bene uwo mukobwa aramutse yakiriye ayo mafaranga nubwo ari ikigeragezo ariko akoresheje ubwenge bishobora kugira umumaro.
Ati “wa muntu uri buguhe ya miliyoni utavuye mu rugo, ntabwo mbyanze pe, genda wicare mu rugo ayiguhe, ariko noneho uyishyiremo ubwenge. Niba ayiguhaye uyu munsi, yibyaze umusaruro, ntabwo mbyanze. Hitamo kuyibyaza umusaruro, uvuga uti ‘nampa uyu munsi miliyoni, ndapyeta 500frw nyahishe, nagaruka mu kwezi gutaha nabwo mbigire ntyo,’ nyuma y’amezi atatu uzaba ufite miliyoni n’igice, uzaba ubasha kwikorera ku giti cyawe uve ku muntu uguhemba 300frw.”
Kabendera aravuga ko atanze ko umukobwa yagira bene uwo muntu umuha ayo mafaranga, ariko byibura ukamugira ufite ubwenge, kuko abenshi babagira badafite ubwenge. Ati “reka tureke kubica kure, tuvuge urugero ni umwana w’umukobwa, mwiza w’ikimero, w’amabere mato, utambuka abagabo bose bagakanura amaso, ashobora kuvuga ati ‘uyu mukoresha arampyinagaza, ambwira nabi, 300frw ampemba wenda ntabwo ankemurira byose nkeneye ku kwezi, nta mubyeyi mfite nzaririra, cyangwa se ndabafite ariko nibo bankeneye.'”
Ati “rero mukobwa reba abo bagabo bafite amafaranga bazakuriza indege, baguha za miliyoni za buri munsi, ariko ubajyemo mu bwenge, icyo twabuze abana b’abakobwa ni ubwenge, umuntu uri buguhonge miliyoni ebyiri, na nyuma y’ibyumweru bibiri akaguhonga miliyoni ebyiri, bishyiremo ubwenge umenye gukuramo icyawe, kubera ko uwo muntu ntabwo azahora mu buzima bwawe by’iteka, ejo n’ejobundi azagucika, azagucika se agusigiye iki? azaba ajyanye […..] ye.”
Kabendera avuga ko uwo mugabo aye azaba ayakuramo, kubera ko avuga ati “uyu munsi nibutse ibyo wa mwana w’umukobwa yankoreye ndabikumbuye, reka mushyire izindi ebyiri.” Kabendera akomeza avuga ati “Kuramo ubwenge, nanagenda uzasigare udasabiriza. Hano hanze hari n’abahonzwe (guhonga) na miliyoni zigera kuri eshanu ariko bari gusabiriza. badafite n’ayo kwishyura inzu, kubera ko uwo muntu ntabwo azakumaraho ukwezi, azakwitendekaho amezi atatu agende, haze undi akwitendekeho atandatu agende, cyakindi yitendekaho amezi atandatu nigisaza uzakora iki?”
Kabendera avuga ko niba uhisemo gukora muri ubwo buryo, bwa bwenge wari gukoresha mu kazi kaguhembaga ya 300frw bukoreshe muri ayo ubonye, kubera ko mu kazi ukoze neza umukoresha yashoboraga kuguhemba 300 ejo akayongera, ariko wamu ‘Sugar Daddy’ ayo yaguhaga agenda ayagabanya aho kuyongera kubera ko aba amaze kuguhaga.
Ati “ntabwo mbyanze, uwo muntu naguhe amafranga uve mu kazi, agukodeshereze inzu, ayaguhe amezi atatu ariko uvuge uti ‘Ukwa kane nanjye ndamukuraho iyanjye.’ Ese icyo wamuhaye akaguha miliyoni ebyiri, kuki utarara umwitendetseho ejo akakugurira iyawe?” Akomeza avuga ko rero niba uri umukobwa wagakwiye gukoresha ubwenge muri buri gikorwa cyose wahitamo gukuramo amafaranga.
Kabendera akomeza avuga ko nubwo iby’ubunebwe bitagira umumaro, ariko igihe wahisemo kuba umunebwe ukumva udashaka gukora ka kazi kakuvuna kakaguhemba make, ako wahisemo kaguha menshi aza vuba biba byiza iyo ugashyizemo ubwenge.