“Kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina ni kimwe mu byiciro umukinnyikazi wa filime atasimbuka muri filimi nyarwanda” Sheilla wamamaye muri filime ‘Amarira y’urukundo’

Ingabire Esther, ni Umunyarwandakazi wahereye kera mu ruhando rwa sinema nyarwanda. Yasobanuye urugendo rwe rwamugejeje mu bihe byo gutwara ibikombe akiri muto. Uyu mukinnyikazi umaze igihe atagaragara mu ruhando rwa filimi mu Rwanda ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko kimwe mu byiciro umukinnyi kazi wa filimi Nyarwanda atasimbuka ari ukwakwa ruswa ishingiye ku gitsina.

Umunyamakuru yamubajije ati “abenshi mu bakobwa bari muri sinema bavuga ko batswe Ruswa y’igitsina ngo batware ibikombe cyangwa ngo bashyirwe muri Filime, ese wowe byakubayeho?” Ingabire Esther SHEILLA asubiza agira ati “muri Filime ni kimwe no mu mupira w’amaguru cyangwa mu muziki, ibihabera ni bimwe, hose usanga hari ababigutanzemo rero ntibabura gushyiraho ibyo usabwa ,hari n’igihe usanga bakwatse ruswa y’igitsina.”

Yakomeje agira ati “Nagize amahirwe menshi mama wanjye ni we wanjyanye muri filime ,kandi ikindi mama wanjye filime nakinnyemo inyinshi  ni we wabaga yazanditse akanaziyobora ubwo rero yambaga hafi ,n’ushatse kuntereta yaramutinyaga. Ikindi abantu barantinyaga kuko baziranye na mama urumva rero ko ntawari gutinyuka kunsaba ruswa y’igitsina muri sinema nyarwanda”.

Inkuru Wasoma:  Uwasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben kuri YouTube yemeye ibiganiro

Ingabire Sheilla Esther yegukanye ibikombe bigera muri Bitanu(5) abikesha filime yakinnyemo zirimo iyakunzwe cyane “amariri y’urukundo” ikibanza yagitwaye 2010 afite imyaka 8. Sheilla ntahakana ko Ruswa itakwa ariko arasaba abana babakobwa kwihagararaho no kumenya icyo bashaka.

Ingabire Esther Ni umwana wa w’ Apoline, umukinnyikazi wa filime wamenyekanye cyane muri Filimi Ya Mukirisito, Bazirunge, Fabiola n’izindi. Ni kenshi humvikana amajwi y’abana b’abakobwa mu biganiro byo mu bitangazamakuru cyangwa mubiganiro by’abantu basanzwe bavuga ko sinema nyarwanda ibamo ruswa ishingiye ku gitsina. Icyakora kubera kurinda ubuzima bwite bw’umukobwa ntawe uravuga ko yayitanze kubera kwanga kwiha rubanda ko aryamana n’abagabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved