banner

Kwibohora29: Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Buri tariki ya 4 Nyakanga abanyarwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zahoze ari FPR Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya Leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, nyuma zigashyiraho na guverinoma y’ubumwe. N’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Kuwa 1 Nyakanga 1990, ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kuhobora U Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside. Ni urugendo rukomeye rwafashe imyaka ine rugashyirwaho akadomo no gufata umujyi wa Kigali, guverinoma yahozeho ihita ijya mu buhungiro mu cyahoze ari Zaire. Harin amatariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda kungoyi y’amacakubiri n’ibindi bibazo byari birwugarije.

MU MWAKA WA 1990: Ku ya 1 Ukwakira: umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka 4 nyuma y’uko abari bagize umuryango RPF-Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara. Ingabo za RPA ishami rya RPF-Inkotanyi, ku ikubitiro ryari riyobowe na Maj. Gen Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n’abacanshuro bwabashije gukoma mu nkokora RPA.

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakomeye ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi bwa RPA, ndetse na morari ijya hasi mu buryo bukomeye mu basirikare bari basigaye. Perezida Paul Kagame icyo gihe wari Major yahise ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi.

Ku ya 2 Nyakanga: Hatabarutse uwari umugaba mukuru w’ingabo za RPA, Maj. Gen Fred Gisa Rwigema arasiwe I Nyabwishongozi.

Ku ya 4 nyakanga: abasirikare 300 b’abafaransa baje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda ndetse n’ingabo za RPA batayo 9 zafashe umujyi wa Nyagatare.

Muri iryo joro bucya ari Ku ya 5 Nyakanga: Guverinoma ya Habyarimana yacuze ikinyoma ibeshya ko ingabo za FPR zateye umujyi wa Kigali, ibigira urwitwazo ubwo yafungaga abatutsi basaba ibihumbi 10 n’abandi banya politiki benshi.

Ku ya 5 Nyakanga: Abasirikare 535 b’ababiligi n’abo muri Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.

Ku ya 6 na 7 Nyakanga: Ingabo za RPA batayo 4 zafashe Gabiro.

Ku ya 8 Ukwakira: Nyuma y’isibaniro na RPA I Kagitumba, Ingabo za FAR zishe Abahima 1000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’abatutsi.

Ku ya 11 kugera 13 Nyakanga: habaye ubwicanyi bwahitanye abatutsi bagera kuri 400 muri komini Kibilira.

Ku ya 23 Ukwakira: urupfu rwa major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi I Ryabega.

Ku ya 13 Ugushyingo: Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu nubwo bitigeze bikorwa.

Ku ya 6 Ukuboza: Ikinyamakuru Kangura cyashyize ahagaragara amategeko 10 y’abahutu, 8 muri yo yashishikarizaga abahutu kutagirira imbabazi abatutsi.

MU MWAKA WA 1991: Ku ya 3 Mutarama: RPA yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye cyane I gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho bya leta.

Ku ya 7 Mutarama: Abanyarwanda batari bake bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyitso by’inkotanyi.

Ku ya 23 Mutarama: RPA yafashe umujyi wa Ruhengeri, ifungura n’imfungwa zari zifungiye muri gereza ya Ruhengeri zitwaga ibyitso. Mu mpera za Mutarama kugera mu ntango za Werurwe, hishwe abagorwe bo mu bwoko bw’abatutsi bari hagati ya 500 na 1,000.

MU MWAKA WA 1992: Muri werurwe: Habaye iremwa ku mugaragaro ry’umutwe w’abahutu b’abahezanguni wiswe CDR n’iyicwa ry’abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

Muri Gicurasi: Igitero gikomeye cya RPA cyafashe amakomini amwe n’amwe cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Muri Kanama: Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.

Mu Ugushyingo: Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya akangurira abahutu gutsemba abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Ethiyopiya banyujijwe iya Nyabarongo.

Inkuru Wasoma:  Umudepite wo mu Rwanda yatawe muri yombi azira gutunga ‘Grenade’ iwe mu rugo

MU MWAKA WA 1993: Ku ya 8 Gashyantare: RPA yigaruriye agace kanini k’igihugu iza no gusubira inyuma mu rwego rwo kumvisha amahanga ko abatutsi barimo kwicwa urubozo.

Ku ya 8 Werurwe: Hasohotse raporo mpuzamahanga igaragaza uruhare rw’ibiro bya perezida wa repubulika y’u Rwanda ku bwicanyi bwakorewe abagorwe muri perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Ku ya 7 Mata: Guverinona yakiriye iyo raporo inahakana yivuye inyuma ibyari biyikubiyemo.

Kanama: hatangiye kumvikana ibiganiro byo kwangisha abandi Banyarwanda kurwanya abatutsi binyuze kuri radiyo RTLM.

Ku ya 4 Kanama: mu gihe RPA na guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyazuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, guverinoma yo yakomeje gutoza abakoze Jenoside barimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

Ku ya 28 Ukuboza: Batayo ya 5 mu ngabo za RPA yageze I Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga guverinoma y’inzibacyuho yari yaremejwe n’amasezerano ya Arusha.

MU MWAKA WA 1994: ku ya 6 Mata: I Dar es salam habereye inama y’akarere, ni nabwo indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe saa mbili n’igice z’ijoro ubwo yagarukaga I Kigali igiye kugera ku kibuga cy’indege I Kanombe.

Ku ya 7 Mata: Habaye iyicwa rya minisitiri w’intebe, Uwiringiyimana Agathe n’ingabo 10 z’ababiligi zamurindaga. Hishwe kandi n’aba minisitiri batandukanye n’abandi bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Ubwo Jenoside yahise itangira I Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

Ku ya 8 Mata: ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Ku ya 14 Mata: U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni kuburyo kugeza kuya 20 nta n’umwe wari ugisigaye mu Rwanda.

Ku ya 18 Mata: RPA yarashe radiyo RTLM kubw’ikwirakwiza ry’umwuka mubi w’urwango mu banyarwanda.

Ku ya 19 Mata: I Butare aho perezida Sindikubwabo avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka no kwica abatutsi, bidatinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yatangiye guhigwa bukware ndetse akicwa.

Ku ya 21 Mata: RPA yabohoye Byumba.

Ku ya 21 na 22 Mata: Akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu mwanzuro wa 1912, kategetse ingabo zayo kuva mu Rwanda hagasigara 270 gusa.

Ku ya 30 Mata: RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzaniya.

Ku ya 16 Gicurasi: RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Ku ya 22 Gicurasi: RPA yafashe ikibuga cy’indege cya Kigali n’ikigo cya Gisirikare I Kanombe.

Ku ya 29 Gicurasi: RPA yabohoye Nyanza.

Ku ya 2 Kamena: RPA yabohoye Kabgayi.

Ku ya 13 Kamena: RPA yafashe umujyi wa Gitarama aho guverinona y’inzibacyuho yakoreraga, ariko yo yari yerekeje ku Gisenyi ku ya 10 Kamena.

Ku ya 21 Kamena: Ku mwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire mu cyiswe ‘operation Turquoise’.

Ku ya 28 Kamena: I Geneve, Loni yashyize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda hari kubera Jenoside yakorewe abatutsi.

Ku ya 4 Nyakanga: RPA yabohoye umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3. Guverinona yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire.

Ku ya 14 Nyakanga: RPA yabohoye umujyi wa Ruhengeri.

Ku ya 17 Nyakanga: RPA yabohoye umujyi wa Gisenyi.

Ku ya 19 Nyakanga: Nibwo hashinzwe guverinona y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’ihagarika ku mugaragaro rya Jenoside.

Kuri izo tariki urusaku rw’amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso cy’ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga abatutsi, aho ingabo za RPA zabashije guhashya iza FAR n’interahamwe, abenshi muri bo bahungira muri Zaire.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved