Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi bizaba tariki 5 Nzeri 2025.
Ibi birori bizabera mu Karere ka Musanze mu Kinigi ahari Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20 wari uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024, nyuma urasubikwa.
Itangazo rya RDB icyo gihe ntiryavugaga impamvu nyamukuru yo gusubika iki gikorwa. Gusa mu gihugu hari icyorezo cya Virus ya Marburg.
Uyu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi umaze gushinga imizi mu Rwanda kuko watangijwe muri 2005, ubwo Leta yafataga icyemezo cy’uko buri mwaka abana b’ingagi baba bavutse bazajya bahabwa amazina.
Urubuga rwa Visit Rwanda rutangaza ko iki gikorwa kiba kigamije gushimira abaturiye Pariki uruhare bagira mu kuyisigasira, kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi ndetse n’abaza kuzisura muri rusange.
Uko imyaka igenda ishira, umuhango wo kwita izina abana b’ingagi urushaho kwitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, abashyitsi bari ku rwego mpuzamahanga, ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abayobora ibigo bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije, abakuru b’ibihugu n’abandi.
Mu 2022, Abise amazina abana b’ingangi barimo ; Charles III usigaye ari Umwami w’u Bwongereza, Didier Drogba wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye, Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF [Organisation Internationale de la Francophonie] ndetse n’abandi benshi bafite amazina akomeye.
Urubuga rwa RDB rutangaza ko kuva muri 2005, abana b’ingagi barenga 390 ari bo bamaze kwitwa amazina kuva uyu muhango watangira.
Urwego rw’Ubukerarugendo mu 2024 rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw], bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi.
Ibi ni ibyasohotse muri raporo ngarukamwaka y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024, igaragaza ishusho y’ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’ubundi bucuruzi.