Kwita izina abana b’ingagi bimariye iki umuturage?

Abanyarwanda basanzwe bita amazina abana babo mu muhango uba buri gihe iyo bibarutse, buri rugo rukora umuhango wo witwa ‘Kwita umwana’ abitabiriye uyu muhango bakora umuhango witwa ‘Kurya Ubunnyano’ si abana gusa bitwa amazina, kuko n’inka z’Abanyarwanda zagiraga amazina, yewe ndetse n’imbwa ni uko.

Impamvu ni uko yaba inka cyangwa imbwa, aya matungo afitiye abanyarwanda akamaro, aho nk’inka bayitegaho umukamo, ifumbire, impu, ikaba inkwano, naho imbwa yo ikaba umurinzi w’umutungo wa Sebuja kandi ikaba indahemuka. Si inyamaswa gusa kuko n’amasuka yo mu Rwanda yo hambere yagiraga amazina harimo ayitwaga Amaberuka.

Rero Abanyarwanda kugira ngo berekane ikintu kibafitiye umumaro, bacyitaga izina ngo bagitandukanye n’ikindi kitagize icyo kibabwiye. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, u Rwanda rwasanze haramutse habayeho umuhango ‘Mpuzamahanga’ wo kwita izina ntacyo byaba bitwaye. Icyo gihe nibwo hatekerejwe igikorwa cyo kwita abana b’ingagi amazina.

Iki gikorwa iyo akenshi cyabaye cyitabirwa n’umukuru w’igihugu. hatumirwa kandi ibyamamare bitandukanye hiryano hino ku isi, uwatumiwe akazana izina akaryita icyana kimwe cy’ingagi. Kirazira kwita abana b’ingagi amazina y’amanyamahanga.

Kwita abana b’ingagi amazina bituma buri cyana kigira umuryango kibarizwamo, kikawukurikiranirwamo kugeza gikuze. Ni nk’uko no mu igenamigambi rya minisiteri y’Imari n’igenamigambi bagomba kuba bazi abana bavutse n’abantu bapfuye kugira ngo hakorwe igenamigambi rishingiye ku mibare ifatika.

Iyo ingagi zimaze gukura, biha amahirwe ba Mukerarugendo kuza bazi aho bazisanga kuko buri yose iba ifite aho ibarizwa bakaba bazi aho bazisanga. Kugeza ubu bamwe mu byamamare bimaze gusura Ingagi harimo umuherwe Howard Buffett, mugenzi we Bill Gates n’umuryango we, icyamamare kuri tereviziyo Ellen DeGeneres, umwe mu bakora filime za Hollywood witwa Seagourney Weaver, umukinnyikazi wa filime Natalie Portman n’abandi.

Abo bose basura ingagi kimwe n’abandi iyo bageze mu Birunga barishyura, kandi nta wishyura munsi ya $1500 ni ukuvuga arenga miliyoni n’ibihumbi 500frw. Aya mafaraga ashyirwa hamwe n’ayandi agakoreshwa mu mishanga iteza imbere ibikorwa by’Abanyarwanda cyane cyane by’umwihariko abaturiye pariki y’ibirunga.

Igitekerezo cyo kwita abana b’Ingagi amazina cyavukiye mu cyahoze ari Office Rwandais du Tourisme et des Parcs Nationaux, ORTPN. Intego yari iyo guha ingagi agaciro ikwiriye, abana bayo bagahabwa amazina kandi bigakorwa mu muhango wiyubashye witabiriwe n’Abanyarwanda n’Abanyamahanga. Uyu muhango wo kwita Izina wakomeje kuba kuva mu myaka hafi 20 ishize uretse mu gihe cya Guma Murugo muri 2020.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yakiriye Perezida wa Athletisme muri Afurika

Icyakora ingagi zarororotse cyane kuva aho zitangiye kwitwa amazina. Ni nayo mpamvu RDB iri gushaka uko yakwagura ubuso bwa pariki y’Ibirunga kugira ngo ingagi zikomeze zisugire kandi zisagambe mu Rwanda. Bisa n’aho Abanyarwanda batari bazi akamaro k’ingagi kugeza ubwo, mu mwaka wa 1970, Umunyamerikakaz witwaga Dr. Dian Fossey aziye mu Rwanda akabakangura. Yari umuhanga mu binyabuzima wigaga imico y’ingagi mu Birunga.

Fossey ashobora kuba ari we muntu wa mbere wise izina Ingagi kubera ko yabanaga na zo. Icyo gihe yari afite inshingano nyinshi cyane, zirimo kuzivura no kuzirwanira ishyaka azirinda ba rushimusi, kuburyo utabura kuvuga ko yahahuriye n’ibizazane byinshi. Aba rero nibo bari babi ku ngagi kuko nyuma baje no kumuhitana. Icyakora iyo usomye ibyanditswe ku rupfu rwe usanga harimo amayobera.

Ikintu kidashidikanwaho ni uko yapfuye yishwe kuwa 26 Ukuboza 1985. Inyandiko yasize yanditse zatumye yamamara cyane ndetse n’abandi bahanga baboneraho gusobanukirwa iby’ingagi ziri mu Birunga. Nyuma haje no gushingwa ikigega cyo kwita ku ngagi cyamwitiriwe nka ‘Dian Fossey Gorilla Fund International’ ikindi ni uko hari ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi kiba mu Birunga cyitwa Karisoke Research Center.

Abakozi bacyo bafite inshingano zo kurinda ba rushimusi ngo badasagararira ingagi. Mu magambo make, kwita abana b’ingagi amazina ni ukubaka ikibaranga kizatuma buri mwana mu muryango yitabwaho kuzageza akuze akagirira igihugu akamaro. Abo bana biswe amazina iyo bakuze bahinduka isooko y’amadovize igihugu gikura muri ba Mukerarugendo baza gusura Ingagi mu Rwanda.

Ni mu gihe kuri uyu wa 1 Nzeri 2023 mu Kinigi mu karere ka Musanze hari umuhango wo kwita abandi bana b’ingagi 23 amazina. Ni umwanya wo kwishimira umuhate u Rwanda rwashyizeho ngo rwite kuri izi nyamaswa z’agaciro wagereranya n aka Zahabu.

Dian Fossey

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved