Kwita Izina: Ingagi 300 zimaze kwitwa amazina mu myaka 20 ishize

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga pariki z’u Rwanda mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) Rugwizangonga Michaele, yavuze ko kuva mu myaka 20 umuhango wo kwita izina utangiye, abana b’ingagi 300 bamaze kwitwa amazina. Ibi yabivuze kuri uyu wa 1 Nzeri 2023 mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 23 mu Kinigi mu karere ka Musanze.

Uyu muhango wari witabiriwe na Madame Jeannete Kagame nk’umushyitsi mukuru, wari witabiriwe kandi n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda. Rugwizangonga yabwiye abaje kumva amazina y’ingagi mashya, ko hari miliyoni 10$ zavuye mu madovize atangwa n’abasura pariki y’I Birunga, zashowe mu mishinga 500 igamije guteza imbere abatuye pariki zose z’u Rwanda.

Iyo mishinga yashowe mu mirenge 12 iri mu ntara zikora kuri iriya pariki arizo iy’Amajyaruguru n’iy’Iburengezaruba. Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yashimiye Leta y’u Rwanda yatekereje kurinda ziriya ngagi kuko kuzirinda byatumye zororoka, abantu barazisura ziha u Rwanda ama dovize.

Mu myaka 20 ishize, ingagi ziyongereyeho 23% bitewe n’uko zarinzwe ba rushimusi ndetse n’intambara zatumaga zihunga. Amakuru avuga ko ingagi y’ingabo ikuze iba ipima ibiro 250.

Inkuru Wasoma:  Umunyeshuri mu ishuri rya gisirikare yishwe n’abamukuriye bari kumuhana

Inkuru Wasoma:  Ange Kagame yahawe akazi muri perezidansi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved