Umuyobozi wa Burkina Faso Kapiteni Ibrahim TraorĂ© yateje impungenge ubwo ku wa kabiri yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida wa Ghana John Mahama afite imbunda nto ya pisitori ku rukenyerero.
Bamwe bavuze ko ibyo bintu bidasanzwe ari ukurenga ku mabwiriza y’umutekano.
Abandi babibonye nko kutizera ubushobozi bw’abategetsi ba Ghana bwo kurinda uwo mukuru w’agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Burkina Faso.
Ntibiramenyekana niba Traoré yari afite uruhushya rwo kwitwaza iyo mbunda ndetse na leta nshya ya Ghana ntiyasubije ku busabe bwa BBC bwo kugira ngo igire icyo ibivugaho.
Mahama yarahijwe nyuma yo gutsinda mu matora umukandida Mahamudu Bawumia w’ishyaka ryari riri ku butegetsi, mu matora yo mu kwezi gushize.
TraorĂ© yari umwe mu bakuru b’ibihugu 17 bari bitabiriye uwo muhango, ndetse uruzinduko rwe rwabaye mu gihe hari umwuka mubi mu rwego rwa dipolomasi (umubano w’ibihugu) muri Afurika y’uburengerazuba.
Burkina Faso, n’ibindi bihugu bibiri bitegetswe n’igisirikare – Mali na Niger, yavuye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS), uko ari bitatu bishinga ihuriro rishya.
Umusesenguzi ku mutekano Vladimir Antwi Danso yavuze ko ari ibintu bidasanzwe ku mukuru w’igihugu kwitwaza imbunda yo ku ruhande (nko ku rukenyerero) akayijyana mu muhango w’irahira, kuko umutekano w’umutegetsi wasuye igihugu uba ari inshingano y’igihugu cyamwakiriye.
Yavuze ko abashinzwe umutekano bo muri Ghana n’abo muri Burkina Faso bagakwiye kuba baraganiriye kuri iyo ngingo kugira ngo amabwiriza akwiriye akurikizwe. Dr Danso yabwiye BBC ati: “Ibyo ntibyakozwe cyangwa se byakozwe nabi.”
Nubwo undi musesenguzi ku mutekano, Koloneli uri mu kiruhuko cy’izabukuru Festus Aboagye, yemera ko igihugu cyakiriye umutegetsi ubusanzwe ari cyo kiba gifite inshingano yo kurinda abaperezida bagisuye, avuga ko gahunda z’ibihugu byombi zishobora gutuma habaho impinduka.
Yumvikanishije ko hashobora kuba hari ibyemeranyijweho bigatuma Traoré yemererwa kwambara imyenda ye ya gisirikare no kwitwaza imbunda ye yo ku ruhande, hamwe na bamwe mu bo mu itsinda rye rimucungira umutekano.
Koloneli Aboagye yagize ati: “Sintekereza ko ari ukurenga ku mabwiriza y’umutekano mu rwego nk’urwo abantu barimo kubivuga, nkaho yari yakuyemo imbunda ngo arase. Ibyo harimo gukabya ukuntu.”
Ihuriro AES (Alliance des États du Sahel), rigizwe na Burkina Faso, Mali na Niger, ryashinje umuryango wa CEDEAO kugerageza guteza umutekano mucye muri ibyo bihugu. Ako kantu gashobora kuba kari karimo mu bitekerezo bya TraorĂ© ubwo yitabiraga uwo muhango w’irahira.
Ariko Emmanuel Bensah, ukora mu bijyanye no kwishyira hamwe mu karere, yavuze ko kuba umutegetsi wa gisirikare yari “afite imbunda agaragaza ko afite izo mbaraga z’iyo mbunda kuko ari umutegetsi wa gisirikare, no kuba yitabiriye irahizwa rya demokarasi, hari ukuntu biteye ishozi gacye”.
Umubano hagati ya Ghana na Burkina Faso wifashe nabi, by’umwihariko nyuma yuko uwari Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo ashinje TraorĂ© gucumbikira abacanshuro b’Abarusiya.
Kuba TraorĂ© yaritabiriye uwo muhango w’irahira byabonywe nk’ikimenyetso gikomeye cyo mu rwego rwa dipolomasi kigamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Umusanzu wa Ghana ni ingenzi cyane mu gufasha Burkina Faso gucyemura ikibazo cy’intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini rya Isilamu, zigaba ibitero byicirwamo abantu, ziteje inkeke ku bihugu bikora ku nyanja byo muri Afurika y’uburengerazuba.