Umuziki nyarwanda ukomeje kugaragaza impano nshya, aho kuri iyi nshuro izina KY Kash rikomeje kugaragaza ubushobozi mu bahanzi bashya bafite ubutumwa bwimbitse, cyane cyane ubwo kugandukira Imana.
KY Kash, wavutse ku wa 15 Ukuboza 1996, ni imfura mu bana bane babana na nyina. Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019 muri CGFK, ari naho yahuriye n’umwe mu batunganya umuziki wamufashije gutangira urugendo rwe rw’umuziki nk’umwuga.
N’ubwo yakundaga kuririmba kuva mu bwana, yatangiye umuziki nk’umuhanzi wabigize umwuga mu mwaka wa 2021. Mu gihe gito amaze, yashyize hanze indirimbo zakiriwe neza n’abakunzi be zirimo Sinicuza, Ngwino, Sabina, Dumba n’izindi.
Muri uyu mwaka, KY Kash yashyize hanze EP nshya yise “On God” igizwe n’indirimbo eshanu: Iteka, Marebe, Kasfa, Godly Woman ndetse na On God. Iyo EP yerekana ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika, ndetse ikaba ishimangira intambwe nshya mu buzima bwe bw’umuziki.
Mu bihangano biri kuri iyi EP, indirimbo Godly Woman ni imwe mu zikunzwe cyane, ndetse amashusho yayo yamaze gusohoka. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rufite agaciro, igashimira umukunzi wubaha Imana, ikanerekana ko urukundo nyarwo rufite imbaraga zo kubaka.
N’ubwo yanyuze mu bihe bigoye ndetse rimwe na rimwe akavugwaho inkuru zitari nziza, KY Kash yahisemo guhindura ubuzima bwe, akira Kristo ndetse agatangira gukoresha impano ye mu kuramya Imana no guhumuriza abandi.
Ubutumwa bwe bushingiye ku kwizera, ku gucengera urubyiruko mu ndangagaciro nziza no kubahumuriza, bituma agaragara nk’umuhanzi uharanira gusiga umurage, atari uw’ibyishimo gusa byo kumenyekana.
Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko KY Kash ari umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza, ndetse ibihangano bye bikomeje kugera ku bantu benshi binyuze ku mbuga zicuruza umuziki zitandukanye.