Kylian Mbappé yamaze kwemeranya na Real Madrid imaze igihe imwifuza ko azayikinira imyaka itanu nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain.
Ikinyamakuru gikomeye muri Espagne, Marca, ni cyo cyatangaje aya makuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2024, kivuga ko ubuyobozi bwa Real Madrid bwemeranyije n’uyu mukinnyi kuzayikinira kugeza mu 2029.
Hashize imyaka ine Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, yifuza uyu mukinnyi ariko mu byumweru bibiri biheruka ni bwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano.
Bivugwa ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yahawe umushara urenze uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa miliyoni 10,3£ buri mwaka, ubu akaba ariwe uzajya ufata amafaranga menshi muri iyi kipe.
Si ayo azajya ahabwa gusa kuko kwemera gushyira umukono ku masezerano yemerewe ko azahabwa miliyoni 85,5£ azongerwaho andi azava mu biganiro bigendanye n’uburenganzira bwo gucuruza isura ye.
Ubuyobozi bwa PSG bwatangiye gushaka umusimbura we kuko we yabwiye Perezida wayo, Nasser Al-Khelaïfi, ko nyuma ya tariki 30 Kamena 2024 atazaba akiri umukinnyi wayo.
Al-Khelaïf afatanyije n’Umutoza Mukuru, Luis Enrique, ndetse n’Umuyobozi wa Siporo, Luis Campos, bari gushakira hamwe undi mukinnyi wazaziba icyuho igiye kugira.
Uyu ni umukinnyi mwiza ugiye kujya muri Shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ kuko mu mikino 425 amaze gukina yinjije ibitego 316 ndetse atanga n’imipira 129 ivamo ibindi.