Leta RDC yemereye miliyoni 5 z’Amadolari uwayifasha gufata abayobozi ba AFC/M23

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemereye miliyoni eshanu z’Amadolari ya Amerika uwayifasha gufata abayobozi bakuru b’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

 

Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, ku wa 7 Werurwe 2025, rivuga ko abashakishwa ari umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa uyobora M23 na Gen Maj Sultani Makenga uyobora abarwanyi ba M23.

 

Minisitiri Mutamba kandi yagaragaje ko Leta ya RDC ishakisha “abafatanyacyaha” ba AFC/M23 barimo Perrot Luwara, Irenge Baelenge n’abandi, yemerera miliyoni enye z’Amadolari ya Amerika uzayifasha kubafata.

 

Nangaa, Bisimwa, Makenga n’abandi bayobozi muri AFC/M23 baburanishijwe badahari mu rukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa, bakatirwa igihano cy’urupfu mu Ukwakira 2024 nyuma yo guhamywa ubugambanyi n’ibyaha by’intambara.

Inkuru Wasoma:  Perezida Ndayishimiye yategetse ingabo ze kwirukana M23 muri Kivu y’Amajyepfo

 

Nyuma yo kumva umwanzuro w’uru rubanza, Nangaa yahaye inkwenene Leta ya RDC, agaragaza ko iki gihano kigaragaza ubwoba ubutegetsi bw’iki gihugu bufitiye abarwanyi ba AFC/M23.

 

Yagize ati “Iyo ubutegetsi bwatangiye kugira ubwoba, buba bubona neza ko bugiye guhanguka. Iyi kinamico yiswe urubanza n’ibihano bidafututse byayitanzwemo, ni ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi bwabuze epfo na ruguru, busigaje kugwa.”

 

Nubwo ubutegetsi bwa RDC bugaragaza ko bwabuze Nangaa na Bisimwa, bo agaragaza ko baba mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Makenga na we aba muri Kivu y’Amajyaruguru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka