Ministriri w’intebe wungirije akaba na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa leta ya CONGO Christophe Lutundula, yavuze ko itazigera igirana imishyikirano na M23 kubera ko yamaze kwemeza ko ari umutwe w’iterabwoba. Ni amagambo ministri Lutundula yatangaje mu inama n’abanyamakuru kuri uyu wa 06 Kamena 2022 aho yari kumwe na ministiri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa guverinoma Patrick Muyaya.
Iki kiganiro cyari cyerekeye uruzinduko umwami Phillip w’ububirigi yagiriye muri Congo kuri uyu wa 07 Kamena ariko kubaza no ku buzima bw’igihugu byari byemewe. Yavuze ko kuri M23, inama y’umutekano yo ku rwego rwo hejuru yamaze kwemeza ko M23 ari umutwe w’iterabwoba bityo nta mishyikirano izigera ibaho hagati ya leta na M23 nk’uko minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru.
Uyu mukuru wa diporomasi yavuze ko kubw’iyo mpamvu leta igomba kurwanya uyu mutwe ati”tugomba kuyirwanya kandi amasezerano y’amahoro, inzira y’imishyikirano y’I Nairobi yanzuye ko imitwe yitwaje intwaro itazigera iyinjiramo kandi itazigera na rimwe ibona amahirwe yatanzwe n’umukuru w’igihugu. Ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba zizayirwanya iyirandure, ntago turi kugirana imishyikirano na M23 kandi munyizere ni impamo, ni imyanzuro yafatiwe I Nayirobi”.
Yakomeje avuga ko ahubwo ibiganiro bizabaho ari ibiganiro bizaba hagati ya leta ya Congo n’abo ivuga ko batera inkunga M23 ati” ibiganiro biri kubaho ubu ni ibya leta ndetse n’abatera inkunga M23 kandi tukanagaragaza ko bitemewe. Turi kuganira n’uwagiye gutaburura M23 maze akayihindura virus ishaka kutumunga ndetse n’imyanzuro y’I Nairobi”.
Leta ya Congo Kinshasa yari yaratangiye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro I Nairobi ariko iza kwirukana M23 iyishinja kuyigabaho ibitero, gusa M23 yo ihakana ko bitabaye ahubwo leta ariyo yayigabyeho ibitero mu birindiro byayo, gusa mu nama y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano yabereye I new York, na ministiri w’intebe wungirije Lutundula yari yitabiriye, yari yitabiriwe na Kenya, ubufaransa, Ireland, ubwongereza n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye babasabye kuganira bakajya mu mishyikirano.