Leta ya Congo yatangaje ko yahisemo gukomeza inzira y’intambara

Patrick Muyaya uvugira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari mu kiganiro na Radio Okapi, yatangaje ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo bwafashe icyemezo cyo gukomeza intambara n’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kuko ibiganiro amahanga asaba ko bikomeza nta musaruro bitanga, ahubwo imirwano yiyongera.

Muyaya yatangaje ibi mu gihe ihuriro ry’ingabo zirimo iza RDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacancuro zikomeje guhanganira na M23 muri teritwari ya Masisi. Uyu munyapolitiki kandi yagaragaje ko yinubira kuba amahanga akomeje gusaba ko ibiganiro by’amahoro bya Luanda bikomeza, ariko bikaba bitagira icyo bikemura kuko bitabuza intambara gukomeza.

Yasobanuye ko Leta ya RDC yatangiye “urugendo rwihutirwa” rwo gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 25 mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kandi ngo bazabikora ku bufatanye n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).

Inkuru Wasoma:  Mali: Perezida yirukanye Minisitiri w’Intebe n’abagize guverinoma

Muyaya yagize ati “Hari ibikorwa biri gutegurwa by’ingabo zacu n’iza SADC. Mu bisubizo biteganywa harimo ibya gisirikare dushyize imbere, ni na cyo dushaka kizadusaba ikiguzi cy’abantu.”

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishinja iy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, gusa rwo rwabihakanye kenshi, rusobanura ko rudashobora kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo, bishingiye ku miyoborere mibi yaranze iki gihugu. Ni mu gihe kandi abahagarariye guverinoma z’ibi bihugu bateganyaga guhurira i Luanda muri Mata 2024, ariko ntabwo bahuye.

Muyaya yatangaje ko ntacyo ibiganiro byabo byakemura mu gihe avuga ko ingabo z’u Rwanda zikiri ku butaka bwa Congo. Guhura kw’abahagarariye izi guverinoma zitemeranya kuri ibi birego, byari byarateganyijwe ko kuzakurikirwa no guhura kwa Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi n’umuhuza João Lourenço wa Angola, ariko ntibyaba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved