Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, biteganyijwe ko haba imyigaragambyo y’Abanye-Congo bashyigikiye abakandida batari kwishimira ibiri kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Aba baturage bateguye iyi myigaragambyo babibwiwe n’abakandida babo barimo Martin Fayulu, Denis Mukwege n’abandi benshi.
Nyamara Guverinoma yababwiye ko ujya mu muhanda ahura n’akaga, aba bakandida bahamagariye abayoboke babo kwirara mu mihanda bakamagana ibiri gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, biri kugaragaza ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi agiye kongera gutsinda amatora agakomeza kuyobora iki gihugu.
Aba bakandida babwiye abayoboke babo ko bagomba guhagurukira mu mihanda i Kinshasa bamagana ibyavuye mu matora banenga kuba hari kubaho kwibira amajwi Tshisekedi. Peter Kazadi, Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yatangaje ko bamaze kumenya iby’iyi myigaragambyo ndetse avuga ko biteguye kuyiburizamo.
Kazadi yagize ati “Ibyo abaturage bavuga ngo barigaragambya, nyuma y’uko batsinzwe, barashaka gushyira igihugu mu muriro w’amaraso. Ku giti cyanjye no ku mabwiriza yanjye, icyo dushyize imbere ni ugucunga umutekano uhagije w’abaturage ndetse n’ibyabo. Ibikorwa byose byaba ibigaragara cyangwa ibitagaragara, byamaze gutahurwa, ku buryo nta kintu na kimwe kibi tuzatuma kiba.”
Yongeyeho ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bitaratangazwa bya burundu, bityo ko aba bakandida batari bakwiye kubyamagana kandi bitaratangazwa. Yagize ati “Sinumva impamvu mu gihe ibyavuye mu matora bya burundu bitaratangazwa, ariko hakaba hari abashyira imbere intugunda. Ibi bihita byumvikana ko imyigaragambyo yabo itemewe n’amategeko. Bafite intego yo gushyira Igihugu mu bibazo gusa.”