banner

Leta ya RDC yareze Apple

Abanyamategeko bunganira Minisiteri y’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 bareze uruganda Apple n’amashami yarwo mu Bufaransa no mu Bubiligi, barushinja gukoresha amabuye y’agaciro akomoka ku byaha.

Amabuye avugwa muri iki kirego ni agize itsinda T3 (Tin, Tantalum na Tungsten) yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone na mudasobwa.

Mu kirego aba banyamategeko bagejeje ku biro by’Umushinjacyaha i Paris mu Bufaransa n’i Bruxelles mu Bubiligi, basobanuye ko Apple yakoze ibyaha byinshi ubwo yakoreshaga aya mabuye.

Ibyaha Apple ishinjwa birimo: guhishira ibyaha by’intambara, gutwara mu buryo bwa magendu amabuye y’agaciro, kwakira ibyibano no gushaka mu buryo budakwiye impushya zituma aya mabuye yambutswa imipaka.

Iki kirego kigira kiti “Bigaragara neza ko umuryango wa Apple, Apple France, Apple Retail France na Apple Retail Belgium bizi neza ko amabuye y’agaciro byakira anyura mu nzira zidakwiye.”

Inkuru Wasoma:  Umuvugabutumwa witwa Baba arashakishwa uruhindu nyuma yo guteza umuvundo ugapfiramo abasaga 116

Me Christophe Marchand uri mu banyamategeko batanze iki kirego, yagaragaje ko bitabaje u Bubiligi n’u Bufaransa kubera ko ari ibihugu bishyira imbaraga mu gukurikirana imikorere y’ibigo bikomeye.

Uyu munyategeko yibukije ko mu gihe cy’ubukoloni, u Bubiligi bwasahuye amabuye y’agaciro menshi muri RDC, agaragaza ko bushobora gushingira kuri aka karengane, bugashakira iki gihugu ubutabera.

Aba banyamategeko batanze iki kirego nyuma y’aho muri Werurwe 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze gukurikirana Apple, Google, Tesla, Dell na Microsoft byashinjwe gukoresha amabuye y’agaciro acukurwa n’abana muri RDC.

Apple yari yasobanuye ko nta mabuye y’agaciro ikura muri RDC, kandi ko mu rwego rwo kugaragaza ukuri, ishyira ahabona ibiva mu bushakashatsi ikora ku bayayigurisha.

Biteganyijwe ko Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa n’u Bubiligi buzasuzuma iki kirego, bwemeze niba Apple yakurikiranwa cyangwa se ntikurikiranwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved